RFL
Kigali

Riderman, Charly na Nina, Mani Martin bazaririmbana na Mr P, Youssou N’Dou na Sauti Sol mu gitaramo cy’ubuntu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/04/2018 16:31
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hitezwe igitaramo gikomeye cyatumiwemo abahanzi bakomeye yaba muri Afurika ndetse na hano imbere mu gihugu. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Mr P wahoze muri P Square, Youssou N’Dou, Sauti Sol nk’abahanzi bazaba bavuye hanze aba bazaba biyongeraho ibyamamare bya hano imbere mu gihugu.



Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali tariki 29 Mata 2018 mu nyubako ya Kigali Convention Center aho kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri munyarwanda wese uzaba ushaka kwitabira iki gitaramo nk'uko Might Popo umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabitangarije Inyarwanda.com. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu mu gihe kizaba kitabiriwe n'abahanzi bakomeye yaba muri Afurika ndetse na hano mu Rwanda.

Iki gitaramo kizaba mu birori byo gushyikiriza Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore wayoboye igihugu cyo muri Afurika igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cy’umwaka wa 2017 kubera imiyoborere myiza yagaragaje. Iki gihembo kizatangwa mu nama izahuriza i Kigali bamwe mu bayobozi bakomeye kuri uyu mugabane, ku wa 27-29 Mata 2018.

Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abayobozi banyuranye barimo abayobozi b’ibihugu binyuranye ku mugabane wa Afurika ndetse na Mo Ibrahim nyiri ubwite uzaba yatanze igihembo, aba bayobozi bose uko bakabaye bazataramana n’abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku munsi wa nyuma w’iyi nama ni ukuvuga tariki 29 Mata 2018.

Mr P

Igitaramo Mr P azaririmbanamo n'abandi bahanzi bakomeye

Abazaba bitabiriye basusurutswa n’abahanzi banyuranye barimo; Mr P, Youssou N’Dou na Sauti Sol bazaba bavuye hanze ndetse na Riderman, Charly na Nina, Mani Martin, Phionah Mbabazi, Yemba Voice ndetse abahanzi ba hano mu Rwanda bakazaba bacurangirwa n’abanyeshuri biga muzika mu ishuri rya Nyundo riri i Muhanga.

Kuva igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cyatangira gutangwa mu 2006, kimaze gushyikirizwa abantu inshuro enye gusa, kuko ubusanzwe gihabwa abahoze ari abayobozi ba za leta na Guverinoma muri Afurika bavuye ku butegetsi, batowe mu binyuze muri demokarasi, bakubahiriza manda zigenwa n’Itegeko Nshinga. Gusa bitewe n’inkubiri imaze imyaka muri Afurika ubwo abayobozi bagendaga bakurwaho batarangije manda, mu myaka itatu ishize cyari cyarabuze ucyegukana kuko uheruka yari Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia, wagihawe mu 2014.

Nyuma yo kuyobora Liberia mu gihe cy’imyaka 12, Ellen Johnson Sirleaf asanze abandi bayobozi bagihawe biyongera kuri Pohamba, barimo Pedro Pires wa Cap Verde (2011), Perezida Festus Mogae wa Botswana (2008) na Joaquim Chissano wa Mozambique (2007). Ibi bivuze ko imyaka ya 2009, 2010, 2012, 2013 na 2015 kitigeze gitangwa bitewe no kubura ugikwiriye nk'uko byatangajwe na Komite ishinzwe gutegura iki gihembo cyitiriwe Mo Ibrahim, ubu ikuriwe na Salim Ahmed Salim.

Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia agiye gushyikirizwa igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cy’umwaka wa 2017 kubera imiyoborere myiza

Iki gihembo gitangwa n’umuherwe Dr Mohammed Ibrahim, Umunya-Sudani uzwi cyane mu gucuruza telefoni akagira na Sosiyete y’Itumanaho ya Celtel. Gifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika atangwa mu myaka 10, hakiyongeraho n’ibindi bihumbi 200 by’amadolari uwacyegukanye ahabwa buri mwaka kugeza apfuye. Icyakora aya atangira gutangwa nyuma y’iriya myaka 10. Ahabwa kandi n’andi ibihumbi 200 by’amadolari buri mwaka yo gukoresha mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro.

Iki gihembo kigiye guhabwa Ellen Johnson Sirleaf uheruka gusimburwa ku butegetsi na George Weah, kirashimangira imbaraga uyu mugore w’imyaka 79 yakoresheje mu kugarura ibintu ku murongo muri manda ebyiri ze nyuma y’uko icyo gihugu cyari cyarashegeshwe n’intambara. Mu gihe cye yakoze ibishoboka mu kuyobora urugendo rw’ubwiyunge na demokarasi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND