Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyatangaje ko batahonyoye ibihangano bya Senderi mu muhango wo Kwita Izina. Ni nyuma y'uko Senderi yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwatumye benshi bibaza ko RDB yakoresheje ibihangano bye mu buryo bunyuranije n'itegeko.
Ni ku nshuro ya 14 ibirori byo Kwita Izina Ingagi byari bibaye, abana b'ingagi 23 ni bo biswe amazina. Ni umuhango wabereye mu Kinigi hafi y'ibirunga by'u Rwanda. Muri uwo muhango haririmbye abahanzi batandukanye bo mu Rwanda n’abo mu mahanga, indirimbo za Senderi utari uhari ziracurangwa.
Icyo Senderi wari ukurikiraniye umuhango kuri televiziyo, yahise yanditse kuri instagram avuga ko bibabaje kuba ibihangano bye byakinwe mu kinigi i Musanze, inzara yamwiciye i Kigali. Yavuze ko umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 14 yawukurikiye wose kuri RTV, avuga ko indirimbo ze arizo zashimishije abantu n’ubwo atari ahari ngo abaririmbire.
Kuri instagram, Senderi ati ”Nyakubahwa muyobozi mukuru wa RDB turabashimira ibirori byiza byo kwita izina abana b'ingagi uyu mwaka 2018 nabikuriye byose kuri RTV byagenze neza cyane. Nanishimiye uko abaturage bishimiye indirimbo zanjye nubwo ntari mpari, nkiyitwa 'Iyo Twicaranye Tuvugana Ibyubaka u Rwanda' na 'Ntawabisenya Ndeba( Nzabivuga)'.
Yungamo ati “Nk'urwego rushinzwe kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge ubutaha mwazajya mudutumira tukabaririmbira. kuko ntunzwe na biriya bihangano byanjye mwacuranze ndetse n'ibindi byinshi mfite ariko uyu munsi inzara yanyiciye i Kigali izo ndirimbo zacu nyinshi ziri mu mitima y'abaturage b'aho mu Majyaruguru n'ahandi hose mu gihugu no hirya no hino ku Isi kandi zihuza ubuyobozi n'abaturage. Murakoze kumva icyifuzo cyanjye Imana ibongerere imigisha nanjye izangereho umwaka utaha.”
Ibi yavuze byahagurukije benshi ku mbuga nkoranyambaga, batanga ibitekerezo bamwe bavuga ko RDB ikwiye kwishyura uyu muhanzi. Icyo gihe aganira na INYARWANDA, yagize ati “Ko indirimbo zacu ziba zikinwa hariya narapfuye simpari ? Ibimenyetso simusiga ndabifite, indirimbo zanjye zacuranzwe”
Mu gusubiza ikibazo cya Senderi, RDB yasohoye itangazo ivuga ko itakora amakosa yo guhonyora igihangano cy'umuhanzi kandi ari yo ishinzwe kurengera umutungo mu by’ubwenge. Bavuze ko ibibazo n’ibitekerezo byagiye bitangwa ku nkuru ya Senderi byakuruwe n’uko rubanda badasobanukiwe itegeko No 31-2009 ryo ku wa 26/10/2009 rirengera umutungo mu by’ubwenge.
RDB yavuze ko itahonyoye ibihangano bya Senderi
RDB yvuze ko indirimbo za Senderi zaracuranzwe mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi, byakozwe na Dj wari wahawe ikiraka, ngo ntibyakabaye bibazwa RDB kuko hari abo yari yashinze akazi ko gususurutsa abantu bitabiriye uriya muhango waririmbyemo n’ibyamamare.
RDB yavuze ko Dj kuri uriya munsi ariwe wari ufite mu biganza ibyo gukora n’ibyo areka, bityo n'ibyo kuba umuhanzi yakwishyurwa byaba bireba nyir'uguhabwa ikiraka. Hisunzwe ingingo 213, RDB yavuze ko iyo idashaka Dj muri kiriya gikorwa bakaba aribo babyikorera bari kubyirengera. Bongeyeho ko bitari kuba ngombwa ko basaba uburenganzira umuhanzi bwo gucuranga ibihangano bye kuko ngo igikorwa cyo ‘Kwita izina’ kidakorwa hagamijwe ubucuruzi.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Senderi yatangaje ko ibijyanye n’itangazo rya RBD ntabyo arabona. Avuga ko yahamagawe na RBD bamusaba ko kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru bagirana ibiganiro kuri iki kibazo. Ati “Nk’uko Perezida wa Repubulika arenganura abantu nanjye hari igihe azandenganura. Niba nta gikozwe”
Senderi yakomeje avuga ko ari mu mitima y’abaturage, ngo indirimbo z’abahanzi bishyuwe ntabwo zari zarangiriye ngo bajye gukina ize.
TANGA IGITECYEREZO