RFL
Kigali

Rando B yakabije inzozi zo gukorana na Uncle Austin na Jay Polly-VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/08/2014 18:15
2


Nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi mu njyana nyafurika Uncle Austin ndetse n’umuraperi Jay Polly, umuhanzi ukizamuka Lando B aratangaza ko yishimiye kuba yabashije gukabya inzozi yahoranye kuva kera.



Iyi ndirimbo bayise Ntunsebye ikaba yarakozwe na Pacento muri Narrow road mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe na producer Meddy Saleh.

maxj

Rando B avuga ko aba bagabo bamufashije nta mananiza nk'uko bamwe mu bahanzi bazamuka bakunda kubishinja aba Star

Uyu muhanzi ukizamuka avuga ko agiye gukomeza gushyira imbaraga mu buhanzi bwe, agakora ibindi bihangano byiza ndetse birimo ubutumwa busobanutse.

Rando B ati “ Kuva kera nari mfite igitekerezo cyo kuzakorana na bariya bagabo kuko ni abahanga cyane, rero nishimiye kuba nabigezeho, ngiye gukomeza guhanga ibihangano byiza bizashimisha abanyarwanda kandi bifite ubutumwa.”

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ntunsebye' ya Rando B ft Uncle Austin & Jay Polly


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • just9 years ago
    nisawa kabisa
  • 9 years ago
    nisawa uwomuhanzi turamwemera arabizi turishimye kuba abahanga mukuririmba Stavangerwanda akenshi yarumufana wabo murakoze





Inyarwanda BACKGROUND