Nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi mu njyana nyafurika Uncle Austin ndetse n’umuraperi Jay Polly, umuhanzi ukizamuka Lando B aratangaza ko yishimiye kuba yabashije gukabya inzozi yahoranye kuva kera.
Iyi ndirimbo bayise Ntunsebye ikaba yarakozwe na Pacento muri Narrow road mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe na producer Meddy Saleh.
Rando B avuga ko aba bagabo bamufashije nta mananiza nk'uko bamwe mu bahanzi bazamuka bakunda kubishinja aba Star
Uyu muhanzi ukizamuka avuga ko agiye gukomeza gushyira imbaraga mu buhanzi bwe, agakora ibindi bihangano byiza ndetse birimo ubutumwa busobanutse.
Rando B ati “ Kuva kera nari mfite igitekerezo cyo kuzakorana na bariya bagabo kuko ni abahanga cyane, rero nishimiye kuba nabigezeho, ngiye gukomeza guhanga ibihangano byiza bizashimisha abanyarwanda kandi bifite ubutumwa.”
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ntunsebye' ya Rando B ft Uncle Austin & Jay Polly
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO