RFL
Kigali

Radio na Weasel bagaragaje ko bari kumwe n’abashyigikiye ko Perezida Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda – VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/07/2015 11:08
0


Abahanzi Radio na Weasel bagize itsinda rya Good life ryo muri Uganda bagaragaje ko bumva kimwe n'abanyarwanda benshi n’inshuti zabo bashyigikiye ko Perezida Paul Kagame yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kubera ibyiza byinshi yarugejejeho kandi akaba agifite ingufu n’ubushobozi.



Ibi babigaragarije mu gitaramo cya kabiri cyo Kwibohora bakoreye mu Karere ka Musanze ku Cyumweru tariki ya 05/07/2015, aho aba basore bashimangiye ko bakunda bikomeye Perezida Paul Kagame n’imiyoborere ye, maze bamusaba kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ndetse bashishikariza abaturage kumushyigikira no kumutora inshuro zose zishoboka.

Goodlife

Radio na Weasel bagize amahirwe yo gucurangira abafana benshi i Musanze kuri Stade Ubworoherane, bitandukanye n'igitaramo bari babanje gukora muri Kigali serena hotel

Nyuma y’indiririmbo yabo Neera, Radio wari wakomeje kumvikana aririmba iyi ndirimbo agaruramo ijambo Kagame, yahise afata ijambo mu rurimi rw’icyongereza agira ati “ So much respect to the president.”, Tugenekereje mu Kinyarwanda yasaga nkushimira Perezida agaragaza ko amwubaha cyane.

Radio&Weasel

Radio arimo asaba abanya-Musanze gutora Kagame. Ati " Vote for HE Kagame again again again and again"

Aba basore bakomeje bavuga ko ibintu byose mu Rwanda byihariye kandi biri ku murongo, ndetse batanga urugero mu gihugu cyabo, bavuga ko ho buri wese akora ibyo yishakiye.

Mugenzi we Weasel Manizzo nawe yunzemo ati “ Mbere yo kuva ku rubyiniro ngo tugende, niba uri umunyarwanda usobanutse, ndagusabye tora nyakubahwa Kagame”

Reba amashusho magufi agaragaza uko Radio na Weasel babivuze

Video/Bruce Ntore y'Iwacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND