Muri iyi minsi iyo ubonye umuhanzikazi Queen Cha umubonaho umubyibuho ndetse nawe ubwe yivugira ko benshi badasiba gutangarira umubyibuho uri kumuranga muri iyi minsi, Queen Cha aganira na Inyarwanda.com yagarutse ku bibaza iby’uyu mubyibuho we.
Queen Cha yabajijwe niba nawe ajya yibonaho kubyibuha nkuko abandi bigaragarira habaka hari n'abakwibaza ko yaba atwite. Queen Cha yasubije iki kibazo yisekera cyane ati”Hahhahaha sha nanjye mba mbyibonaho, gusa ntacyo bintwaye kuko ndi muzima ndashima Imana ko ikintije ubuzima.”
Queen Cha wa mbere yuko abyibuha atararangiza ishuri
Queen Cha ari kugaragaza umubyibuho no kwiyongera kw'ibiro nyuma yo kurangiza ishuri
Queen wahishuriye Inyarwanda.com ko kuva yava ku ishuri amaze kwiyongeraho ibiro birindwi (7kg), aha akaba yatangaje ko icyo atekereza cyateye kwiyongera kw’ibiro bye byatewe numutuzo yagize nyuma yo kurangiza amasomo, ati “Sha sinzi ko hari icyo nabeshya cyanteye umubyibuho byarizanye ariko wenda ni uko ntuje cyane muri iyi minsi nyuma yo gushyira ku ruhande amasomo yanjye.”
Queen Cha ahamya ko ntacyo kubyibuha bimutwaye usibye ko ari gukora ibishoboka byose ngo agabanye ibiro
Abajijwe niba ntacyo bimutwaye mu buzima busanzwe Queen Cha yavuze ko ntacyo bimutwaye, ati”Njye ndi muzima wenda ndi kubyibuha ariko ntacyo bintwaye, ndi kugerageza kureba uko nagabanya ibiro ariko nubwo naguma gutya ntacyo bintwaye, abantu benshi bakunda kumbwira ko mbyibushye bakambaza niba ntacyo bintwaye, ariko ntacyo pe njye ndi muzima.”
Queen Cha atangaza ko kimwe mu byemezo yafashe ngo agabanye ibiro ari ugukora imyitozo ngororamubiri
Queen Cha ni umuhanzikazi nyarwanda, umwe mu bamaze igihe bakora umuziki kandi akaba afite abakunzi batari bake bakunda ibihangano bye. Muri iyi minsi ni umuhanzikazi ufite indirimbo nshya yise “Umunyamahirwe“ iyi ikaba yaraje ikurikiye 'Alone' yari yakorewe n’amashusho. Uyu kandi ni umuhanzikazi wakoze indirimbo zakunzwe nka 'Icyaha ndacyemera','Umwe rukumbi','Isiri' n'izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO