Muri iyi minsi umwe mu basore bamaze kubaka izina mu mitima y’abakunzi ba muzika mu Rwanda cyane mu batunganya indirimbo ni Madebeat umusore utari wuzuza umwaka mu muziki ariko umaze gukora indirimbo nyinshi zamamaye hano mu Rwanda kandi z’abahanzi b’ibyamamare. Kuri ubu inkuru nshya ihari ni uko uyu musore yamaze kuva muri Monster Record.
Aya ni amakuru Inyarwanda.com ikesha abakurikirana ibibera muri studio ya Monster Record icyakora nanone tuyahamirizwa na Zizou Alpacino uyu akaba ariwe muyobozi w’iyi nzu itunganya muzika.
Mu kiganiro n’uyu mugabo uyobora Monstar Record yadutangarije ko ku bwe ikimushimisha ari urwego ari uko uyu musore hari urwego rwiza agezeho ati” Nibyo koko yaragiye, ariko si ibintu byambabaje nkuko mubivuga yigo nari kwishima iyo tuba tukiri kumwe kuko ni umukozi mwiza ariko ikingenzi ni uko hari urwego runaka amaze kugeraho.”
Zizou akomeza atangaza ko kuba uyu musore yaragiye nta gishya kirimo ati” Umuntu twahuye gutyo kandi Imana yaduhuje kuri ubu ndatekereza ko ariyo yamuciriye inzira agakomeza urugendo rwo gutera imbere kandi ndahamya ko ubushake n’umuhate yari afite aramutse abikomezanyije yagera kure kuko ni umukozi mwiza kandi ugaragaza inyota yo gutera imbere.”
Zizou Alpacino umuyobozi wa Monster Record
Producer Madebeat yamaze kuva muri Monster Record mu gihe yari ayimazemo hafi umwaka cyane ko yasinye amasezerano muri Gicurasi 2017 akaba ayivuyemo atayarangije cyane ko yari ayifitiye imyaka ibiri.
Ku bwa Zizou Alpacino we ahamya ko ntacyo yishyuza uyu musore ahubwo ahamya ko amushimira ibyo babashije kugeraho igihe bari bakiri kumwe kandi yongeraho ko nta kintu cyabatandukanyije usibye kuba uyu musore yarabonye ahari inyungu nyinshi kurusha aho yarari agahitamo kureba ahari inyungu.
Madebeat kuva yagera muri Monster Record yagiye akora indirimbo zinyuranye zanakunzwe zirimo Thank You ya Tom Close na The Ben, Got it ya Safi Madiba na Meddy,Hari ukuntu ya King James, Simusiga ya Christopher n'izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO