RFL
Kigali

Producer Aaron Nitunga yabonanye n'abaganga bo mu Buhinde-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2018 10:37
2


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko Aaron Nitunga yerekeje mu Buhinde aho yari agiye kwivuza no kwipimisha igitera umutwe amaze imyaka irenga 20 arwara udakira. Nyuma yo kwisuzumisha igitera iyi ndwara, Aaron Nitunga agomba guhita atangira kwivuza ku buryo nta gihindutse yagaruka mu Rwanda yarakize.



Aaron Nitunga umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi zagiye zinakundwa mu Rwanda yageze mu Buhinde tariki 9 Gashyantare 2018. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu munyamuziki ukomeye mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru turangije yahuye n’abaganga b’ibitaro bya Columbia Asia biri mu mujyi wa Bangalole wo mu Buhinde. Amakuru dukesha umurwaje yadutangarije ko abaganga babanje kureba igitera indwara y’umutwe uyu mugabo akunze kurwara.

Ubwo Aaron Nitunga yahagurukaga i Kigali abateguye igikorwa cyo kumushakira ubufasha ngo ajye kwivuza bari banamuherekeje ku kibuga cy’indege i Kanombe babwiye Inyarwanda.com ko bafashe icyemezo cyo kumwohereza ngo abe avuzwa nabo basigare bakusanya amafaranga kugira ngo yuzure akenewe na cyane ko kuri ubu uyu mugabo yahagurukanye mu Rwanda amadolari 7200 mu gihe hari hakenewe 30000.

Nk'uko byari binameze mbere uburyo bwashyizweho bwo kwitanga inkunga yo kumuvuza, ni uburyo bworohereza abafite umutima wo gufasha haba mu Rwanda n’abari hanze. Ku b’imbere mu gihugu hashyizweho nimero ya Mobile Money yanditse kuri Dusabimana Isaie (0780682366) wamurwaje igihe kirekire ndetse na konti ziri muri Access Bank ari zo (7002410104673301RWF) na (7002410204673302USD), ku baba hanze bakoresha uburyo bwa ’Wire Transfer’ bifashisha Swift Code: BKORRWRW.

aaron nitungaaaron nitunga

Aaron Nitunga n'umurwaza we bategereje kwivuzaaaron nitungaAbarwayi baba ari benshi bategereje gufashwaaaron nitungaAaron Nitunga akijya guhura n'abagangaaaron nitungaAaron Nitunga ari kwivuriza mu Buhinde






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbera peter6 years ago
    Imana izamukiza turabyizeye uyumugabo yakoze ibikorwa byiza cyane knd turacyamukeneye
  • Kabaka6 years ago
    mbega ukunu bibabaje, nshuti zurwanda nabanyarwanda kbx muze dufashe aurana mubushoboz dufite kuko hasigay ama dolar mensh kd murumva kujyahanze sibyoroshy, producer turikumavi kd uraza vuba.





Inyarwanda BACKGROUND