Aaron Nitunga ni umwe mu bagabo bamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda kubera ukuntu yakoreye benshi mu bahanzi b’u Rwanda indirimbo kandi zikamamara, icyakora nubwo uyu mugabo yakoreye cyane Abanyarwanda indirimbo zabo zikamamara we ntabwo yigeze akunda kuba mu Rwanda cyane ko abenshi bamuzi muri Kenya aho yakoreraga.
Usibye kuba yarakoreraga muri Kenya cyane Aaron Nitunga hari n'abatekerezaga ko akorera muri Canada ariko cyane cyane benshi bamufata nk’umu producer wakoreye cyane muri Kenya. Mu myaka ya za 2012 uyu mugabo yari yarakoze Studio ye i Remera mu mujyi wa Kigali aho yakundaga kuba akorera nubwo benshi mu bakurikirana muzika batakunze kumenya ko uyu mugabo ari mu Rwanda cyane ko hari n’amakuru yari ahari yavugaga ko asigaye yibera muri Canada.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko uyu mugabo wakoze ku ndirimbo zagiye zikundwa hano mu Rwanda arembye ndetse akaba akeneye ubufasha kugira ngo abashe kwivuza neza. Amakuru y’uburwayi bw’uyu mugabo Inyarwanda.com yayakuye mu bantu b’inshuti ze cyane ko we arembye ku buryo bigoye kuba hari amakuru ayo ariyo yose wabona umunyuzeho.
Nkuko uwahaye amakuru Inyarwanda yabitangaje, ngo uyu mugabo amaze igihe arwaye umutwe udakira ku buryo yivuje ahantu hose hano mu Rwanda no mu karere bikanga akaba akeneye kujya kwivuza hanze y’akarere bityo nkuko uyu wahaye amakuru Inyarwanda abivuga, ngo Aaron ntabwo ubushobozi bwo kwivuza neza abufite ari nayo mpamvu bagiye kugerageza gushakisha uko bamushakira ubufasha akajya kwivuza hanze.
Aaron Nitunga (uri mu kaziga ) yigeze no kuza mu bagize akanama nkemurampaka ka Primus Guma Guma Super Star
Uwahaye amakuru Inyarwanda utigeze wifuza ko amazina ye atangazwa, yatangaje ko mu minsi ya vuba hagiye gutangira kampanye yo gushakisha ubufasha bwagenerwa uyu mugabo wamenyekanye kubera gukorera abahanzi indirimbo zamamaye muri muzika icyakora ngo ni gahunda bari kwigaho ku buryo mu minsi ya vuba baba bamaze kuyimenyekanisha buri wese akagenera ubufasha uyu mugabo akajya kwivuza.
Nkuko amakuru ava imbere mu nshuti z'uyu mugabo abivuga ngo uyu mugabo wivuje ahantu henshi hanyuranye kuri ubu arembeye iwe mu mujyi wa Kigali aho inshuti ze nabo bakoranye bagiye gushakisha uko baterateranya inkunga bakamugoboka akajya kwivuza.
Aaron Nitunga yabaye umuhanzi aho ku giti cye hari indirimbo yakoze muri za 1983, harimo iyitwa “Mbaye nte”, hari n’indi yitwa “Dore ndaje”. Izindi ni indirimbo zikomeye yagiye akora zigakundwa cyane, nka “Nama ntangara” y’umurundi Appollinaire, “Nimuze tubyine” ya Samputu yagacishijeho muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba mu minsi yashize.
TANGA IGITECYEREZO