RFL
Kigali

Amerika: Priscillah yashyize hanze indirimbo nshya ‘Na na na’ ibyinitse kandi iryoheye amatwi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2016 11:20
3


Umuhanzikazi Priscillah kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’urukundo yise ‘Na na na’ yumvikana mu ndimi ebyiri; ikinyarwanda n'icyongereza



Muri iyi ndirimbo ye nshya 'Na na na' yakozwe na Producer Lick Lick, Priscillah hari aho agera akaririmba muri aya magambo, ati "Ntibikabe hora hora mama, uko byagenda kose sinzatana nawe, I will never leave you alone,....Na na na. (...) No body like you, you better treat me right". Priscillah yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yayikoze mu kinyarwanda n'icyongereza mu rwego rwo kwagura umuziki we n'umuziki nyarwanda muri rusange ukagera ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo ye nshya 'Na na na' igiye hanze nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zigakundwa cyane mu Rwanda no hanze aho twavuga; Nkeneye umukunzi, Mbabarira, Icyo mbarusha, Ntacyadutanya yakoranye na The Ben, Nka Paradizo yakoranye na Meddy n’izindi.

Andi makuru yerekerenye n'uyu muhanzikazi Priscillah akaba ari uko ari guteganya kuzaza i Kigali gutaramira abanyarwanda nyuma y'igihe kitari gito yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

UMVA HANO 'NA NA NA' INDIRIMBO NSHYA YA PRISCILLAH

UMVA HANO 'NA NA NA' INDIRIMBO NSHYA YA PRISCILLAH

Reba hano Lyric Video y’indirimbo Na Na Na ya Priscillah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UMWIZA7 years ago
    Yes Priscillah!!!! waduhaye akantu keza kbs komerezaho!!!
  • Happy7 years ago
    ni nziza
  • Happy7 years ago
    ni nziza





Inyarwanda BACKGROUND