RFL
Kigali

Princess Priscillah uheruka kugaragara mu kitwa igitaramo mu myaka 5 ishize akiri mu Rwanda we abitekerezaho iki?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2018 9:05
1


Muri Kanama 2013 ni bwo Princess Priscillah yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amasomo. Uyu wari umuhanzikazi ukomeye mu bakobwa bakoraga muzika ba hano mu Rwanda ubwo yerekezaga muri Amerika ntabwo yongeye gukorana umurindi nk'uko yabikoraga mu Rwanda.



Princess Priscillah ubwo yari mu Rwanda usibye gukora indirimbo nyinshi zirimo n'izagiye zikundwa bikomeye yanagiye agaragara mu bitaramo bikomeye binyuranye icyakora kuri ubu imyaka itanu irirenze nta gitaramo arakora kuva yagera muri Amerika. Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda yifuza kumenya niba ajya atekereza gukora igitaramo mu rwego rwo gususurutsa abakunzi be.

Aganira na Inyarwanda.com, Princess Priscillah yabwiye umunyamakuru ko abizi neza ko adaheruka gutaramira abakunzi be ariko nanone yongeraho ko nta gitaramo ateganya gukora kugeza ubwo album ye nshya izaba irangiye. Princess Priscillah yagize ati” Nta gitaramo nteganya kugeza album yanjye irangiye, ni bwo nteganya gukora ibitaramo mu buryo bwimbitse.”

princessPrincess Priscillah ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Princess Priscillah yabwiye Inyarwanda.com ko bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2018 azaba yamaze kurangiza umushinga arimo wo gutunganya album ye nshya ndetse akaba ari nabwo azatangira gutekereza ibijyanye n’ibitaramo yakora. Usibye album ariko nanone Princess Priscillah yabwiye Inyarwanda ko mu kwezi gutaha azashyira hanze indirimbo nshya ndetse akaba yizeye ko izanyura abanyarwanda batari bake basanzwe bakunda ibihangano bye.

UMVA HANO INDIRIMBO 'WARANDEMEWE' YA PRINCESS PRISCILLAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO5 years ago
    Uyu mukobwa ni mwiza nuko ari kwipfushubusa iyo muri USA ajya mubagabo benshi





Inyarwanda BACKGROUND