RFL
Kigali

PGGSS8: Uncle Austin utarahiriwe i Huye yahishuye ko azi aho byapfiriye, Reba uko yitwaye n’ibyo yatangaje nyuma y’igitaramo-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/06/2018 9:59
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 wari umunsi ukomeye w’igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani, mu gitaramo cya gatatu cyabereye i Huye. Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bahamya ko bitari byoroshye. Ibi ni nako yabibwiye abanyamakuru ahamya ko byamugoye bikomeye ariko azi aho bipfira.



Uncle Austin ubusanzwe yatangiye irushanwa agaragaza ko ari mu bahanzi bakunzwe ndetse agaragaza n’umurindi w’abakunzi ba muzika ye. Uyu muhanzi i Gicumbi yaje muri batanu bafanwe cyane. Ibi ni nako yabigenje i Musanze. Icyakora nubwo aho habiri habanza yari yigaragaje, mu gitaramo cya gatatu cyabereye i Huye ntabwo yigeze ahirwa cyane ko abafana batigeze bamwereka urukundo nk'uko ahandi byagenze.

REBA HANO UKO UNCLE AUSTIN YITWAYE KU RUBYINIRO

PGGSS8Uncle Austin igitaramo cy'i Huye cyamubereye inzira y'umusaraba

Mu kiganiro yagira n’abanyamakuru Uncle Austin yatangaje ko mu by’ukuri kuba bitagenze neza ari impamvu azi neza cyane ko yari yakize ameze neza bitandukanye nuko ahabanje yaharirimbiye arwaye bikomeye. Yabajijwe niba ataba yiraye cyane ko yari yakize maze abihaka agira ati” Tuvugishije ukuri impamvu ibi byambayeho ndayizi nubwo ntifuza kuyitangaza.”

Uncle Austin wagowe n’abafana b’i Huye yabajijwe impamvu akunze kumvikana avanga urubyiniro rwe na rimwe mu magambo akoresha kuri radio ya Kiss Fm atangaza ko we nta kibazo abisangamo cyane ko n'abagize akanama nkemurampaka batigeze babyanga. Uyu muhanzi yatangaje ko n'ubwo bitagenze neza i Huye ariko yizeye ko i Rubavu bizagenda neza ndetse n’i Kigali ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa.

REBA HANO IBYO UNCLE AUSTIN YATANGAJE NYUMA YO KUVA KU RUBYINIRO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john5 years ago
    erega umuntu wese uzi ubwenge kd uzi umuziki ntabwo yumva ukunu uncle austin ari muri guma guma nyine niza success sans talent tumenyereye mu Rwanda rero ndibaza ko umusaruro wo kumenyekana nta mpano ari kuwubona





Inyarwanda BACKGROUND