RFL
Kigali

PGGSS7: Uko Oda Paccy yitwaye n’ibyo yatangaje mu gitaramo cyabereye i Rubavu –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2017 7:50
0


Irushanwa rya PGGSS7 riri kugana ku musozo, ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 ni bwo habaye igitaramo cyasozaga ibyagombaga kubera mu ntara zose z’igihugu hakaba hasigaye umujyi wa Kigali uzaberamo igitaramo cya nyuma.



REBA HANO UKO ODA PACCY YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I RUBAVU

Mu gitaramo giherutse kubera i Rubavu, nyuma yuko avuye ku rubyiniro Oda Paccy yegerewe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com bagirana ikiganiro kigufi cyibanze kuri iri rushanwa. Oda Paccy yabajijwe uko yabonye abafana be bo mu karere ka Rubavu bari bakereye ku mufana, avuga ko yishimiye uko abafana bamwishimiye i Rubavu ndetse byamuhaye icyizere cy’ejo hazaza h'umuziki we.

PGGSSOda Paccy ku rubyiniro i Rubavu

Uyu muraperikazi yatangaje ko nubwo ari mu irushanwa adashobora kwiha igikombe kuko ahanganye n'abandi nawe yise abahanga yongeraho ko azarindira ibizava mu manota yateranyijwe n'abagize akanama nkemurampaka ari nayo azagena uzatwara igikombe. Uyu muhanzikazi yongeyeho icyo abona cyamugoye mu irushanwa ari ibitaramo bya Live bikurikiranye cyane ko nawe yiyemerera ko atari ibintu abahanzi bose bakunda gukoresha.

Asoza iki kiganiro Oda Paccy yasabye abafana gukomeza gushyira imbaraga mu kumutora bohereza umubare 8 kuri 4343 hifashishijwe ubutumwa bugufi.

REBA HANO IBYO ODA PACCY YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I RUBAVU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND