RFL
Kigali

Peace arahamya ko yinjije mu ruhando rwa muzika indi mpano nshya 'Titie'-VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/08/2014 18:04
6


Titie ni izina rishya mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse ikaba n’isura nshya mu maso ya benshi. Ni nyuma y’uko ashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye ya mbere ahuriyemo na Peace Jolis ari nawe wamufashe akaboko bwa mbere akamwinjiza ahakorerwa ibikorwa by’umuziki.



mkz

Gusa bamwe mu bamaze kubona aho aririmba cyangwa kumva indirimbo ye ntibashidikanya ku buhanga bwe, bwabanje mbere na mbere gukora ku mutima wa Peace akiyemeza kumufasha uko ashoboye ngo agaragarize abanyarwanda impano ye, cyane ko yabyifuzaga ndetse zikaba zari zo ndoto ze zo kuva mu bwana.

Reba amashusho y'indirimbo Titie na Peace bahuriyemo bise 'Cheri'

Peace ati “ Bon, ubundi Titie namumenye ntazi ko azi kuririmba kandi anabikunda, nyuma nibwo yaje kumbwira ko afite talent(impano) yo kuririmba ndetse nanjye ntungurwa n'impano ye. So, ubwo njye naje kumujyana kwa David  nawe amukoresha test yumva koko ni umuhanga yifitemo impano.”

maks

Peace ubu yimirije imbere umuziki wa live

Nyuma y’uko Peace anyuzwe cyane n’impano ya Titie ndetse na producer David bakorana akamushima, Peace na David bahise bifuza gushyira uyu mukobwa mu itsinda ry’abacuranzi be bahoraho yararimo ategura ryitwa Sauti band ari naryo ricurangira Peace ahantu hose aririmba.

Peace ati “ Nyuma yo kumokoresho iyo test ngo turebe urwego rw’imiririmbire ye  nibwo twifuje ko yazamura career ye kubyerekeranye  na live music cyane ko twumvise anabishoboye.”

nzmz

Titie isura nshya mu ruhando rwa muzika

Ku ruhande rwa Tumuramye Triphine wahisemo kwinjira mu ruhando rwa muzika ku izina rya Titie ku myaka ye 21 y’amavuko, avuga ko aje mu muziki kuko ashoboye kandi abona ari ibintu bishobora kumutunga bikamugeza ahantu kure hashoboka kandi hasobanutse.

Titie ati “ Ndumva nizeye impano yanjye, ku buryo numva ko nzanye byinshi byiza kandi byihariye. Nturutse muri Future record ndifuza kugera kure hashoboka kandi hasobanutse. Ndi mushya natangiye kuririmba by’umwuga mu kwa kabiri k’uyu mwaka(2014) ndirimba muri Sauti band, hanyuma numva ko nshobora no gukora ibyanjye.”

nsgs

Titie

Mu butumwa yageneye abakunzi b’umuziki nyarwanda, Titie yagize ati “ Ubutumwa naha abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ni ugufasha abahanzi babo babishoboye. Njyewe umuziki wantunga abanyarwanda nibasobanukirwa ko umuhanzi nyarwanda afite icyo ashoboye.”

Tugarutse kuri iyi ndirimbo ya mbere Titie yabashije gushyira hanzeafatanije na Peace, bise Cheri twababwira ko Peace ariwe wayanditse maze ahitamo kuyiha uyu muhanzikazi ngo bayikorane. Mu buryo bw’amajwi n’amashusho ikaba yaratunganyijwe na producer David ufite Future records ikora amajwi na Knock videos ikora amashusho.

ans

n z

Imwe mu ntwaro ze ngo ni ugushyira imbere umuco wo ha mbere akawuvanga n'ibigezweho bikabyara ikintu gishya

Ese nyuma y'uko, ijwi n'ubuhanga bwe mu kurikoresha bwemeje Peace na David bakamwinjiza muri Sauti band none kugeza ubu akaba abashije gushyira hanze indirimbo ye ya mbere, Uyu muhanzi kazi Titie yaba aribuze gukomeza neza uru rugendo abashe no kwigarurira imitima y’abanyarwanda binabashe kumutunga nkuko byahoze kuva kera ari indoto ze?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • simba9 years ago
    Ubwo nuko yifatira kukabariro sha turabizi nabanze yiyubake yubake numuziki we hanyuma abone gufasha suko ejo bundi uzumva ngo aratwite iya peace
  • kirenga9 years ago
    wowww nice voic titie kabisa welkom
  • 9 years ago
    wowww nice voic titie kabisa welkom
  • Kandi9 years ago
    Ni nziza pe mufite amajwi meza mwese.
  • 9 years ago
    GUMAGUMA.SUPA
  • Amanyarwanda9 years ago
    Nisawa kbsa courage titie et peace.....nice song keep it up....





Inyarwanda BACKGROUND