RFL
Kigali

Passy yashyize hanze amashuho y’indirimbo ‘Mbaye Wowe’ yahuriyemo na Knowless-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2018 17:31
3


Passy wahoze mu itsinda rya TNP ryasenyutse yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mbaye Wowe’ yahuriyemo n’umuhanzikazi Butera Knowless.



Ni amashusho asohotse nyuma y’iminsi mike iyi ndirimbo ‘Mbaye Wowe’ itangiye kuvugwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Yatunganyirijwe mu nzu itunganyamuzika ya Kina Music, amashusho atunganywa na Meddy Saleh.

Uyu musore [Passy] mu mpera za 2017 ni bwo yatangaje ko yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru kuri Televiziyo Rwanda (RTV) nyuma y’uko atandukanye na mugenzi we Tracy bari bahuriye mu itsinda rimwe rya TNP.

TNP yasenyutse, yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi ahagana mu mwaka wa 2010 yari igizwe n’abasore batatu: Tracy, Nicolas na Passy; bahereye ku ndirimbo ‘Ibiyaga n’Ibibaya’ . Uyu Nicolas yaje kubivamo agana iyo gukina umupira imwerekeza i Burayi. Ni indirimbo y’urukundo yuzuye imitoma,  bati ‘Mbaye wowe amakenga yashira nakwizera urwo ngukunda…..’

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBAYE WOWE' PASSY FEAT KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rutagengwa5 years ago
    So sweet, ubundi uyu musore yarakwiye kwiririmbana kuko arabishoboye peee, nari narabirindiriye none ndabibonye keep it up man.
  • dudu5 years ago
    nkunda knowless noneho aririmbanye na passy byo ni ibindi bindi ,iyi ndirimbo ndayishimiye mbaye mwebwe twakorana nyinshi ,courrage
  • DUSENGIMANfousteon5 years ago
    ndabona...aruburyohepeeee!!!





Inyarwanda BACKGROUND