RFL
Kigali

Parfine wakanyujijeho na Safi yifurije isabukuru nziza Nizzo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2018 17:34
2


Umunyamideli akaba n’umukunzi w’ahahise kuri Safi Madiba, Parfine Umutesi yifurije isabukuru nziza y’amavuko Nizzo Kaboss uyizihiza uyu munsi tariki 07 Kamena.



Nshimiyima Muhammed wavutse tariki ya 07 Kamena mu mwaka w’1987 avukiye mu Ntara y’Amajyepfo yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 31 y’amavuko. Parfine wavuzwe mu rukundo na Safi wahoze mu itsinda rya Urban Boys ni umwe muri benshi bifurije Nizzo isabukuru y’amavuko.

kaboss Nizzo

Nizzo yavuze ko uyu munsi ntabibazo ashaka

Parfine yanditse kuri Instagram agira ati “Isabukuru Nziza mucuti wanjye. Imana isubize ibyifuzo byawe, komeza utere imbere muri byose. Mukomeze mumere neza #NTAKIBAZO (yabwiraga Urban Boyz). Humble Jizzo ubana na Nizzo muri Urban Boys we yanditse agira ati:

Ubutumwa ku muntu w’umunyembaraga nzi. Indwanyi nziza itajya icika intege. Umugabo urwanira intumbero akanga abakabya. Inshuti nziza izakwigaragariza uko iri kandi ntiyirebeho gusa. Inshuti nari nkeneye. Ubuzima bwacu bwarahindutse ariko ubushuti bwarakomeye burushijeho…Isabukuru nziza nshuti nzima! Ibyo wifuza uyu munsi bikubere impamo kuri uyu munsi udasanzwe. Mumfashe kumwifuriza isabukuru nziza.

Nizzo kaboss

Humble yashimye Nizzo avuga ko ubushuti bwabo bwakomeye

Parfine

REBA HANO 'NTAKIBAZO' YA URBAN BOYS, FEAT BRUCE MELODIE NA RIDERMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Yoo byiza cyne pe nanjye nizzo mwifurije isabukuru nziza.
  • theoneste5 years ago
    hoya mukobwa safi weko utayinwifurije unbwo nizzo haricyo umushakaho





Inyarwanda BACKGROUND