RFL
Kigali

Paccy aricinya icyara ku bw'ibyo amaze kugeraho mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 bimuha icyizere

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:5/02/2016 8:42
2


Umuhanzikazi Oda Paccy, ari mu byishimo bikomeye ku bw’ibintu bikomeye mu muziki we amaze kugeraho mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, akaba abona bimuha icyizere n’icyerecyezo gihamye cy’iterambere rya muzika ye muri uyu mwaka, byose akabavuga ko abishimira Imana cyane.



Mu gihe hashize ukwezi kumwe umwaka wa 2016 utangiye, Paccy asanga iyi minsi micye ishize yaramubereye iy’umugisha mu muziki we, ikaba ari n’indorerwamo y’iterambere yifuza kugeraho mu mpera z’uyu mwaka, kandi akizera ko nta kabuza uyu mwaka uzarangira amaze kugera ku yindi ntera.

Paccy

Umwaka wa 2016 ni umwaka nkurikije uko nawutangiye bimpa icyizere ko uzangendekera neza, byibura ibyo nifuza kugeraho bizarangira mbigezeho, gusa ntawigira byose ibyo ngeraho ni Imana, itangazamakuru ndetse n'abafana banjye indangamirwa. Natangiye 2016 mfite intego n’ingamba nshya nk'umukobwa uharanira kwiteza imbere kurushaho, umwaka nibwo ugitangira haracyari byinshi ngomba kugeraho mbere y’uko urangira. Kuva nasohora indirimbo yafunguye umwaka wa 2016, natangiye kubona impinduka yaba kuri njye ndetse no mu muziki, nifuzaga ko ibihangano bitangira kumenyekana bigatangira kurenga imipaka, none uko biri birampa icyizere ko nkoze kurushaho aho nifuza nahagera. Indirimbo yatangiye gukinwa ku ma televiziyo yo hanze ndetse harimo n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria byayishyize ku mbuga zabo, uko biri nabyo byampaye imbaraga ko ntacitse intege ngo nsubire inyuma byose byazagenda neza kurushaho. Oda Paccy

Aha Paccy yari kumwe na Jay Polly muri Sitade Amahoro aho baririmbye mbere y'umukino w'u Rwanda na Congo

Aha Paccy yari kumwe na Jay Polly muri Sitade Amahoro aho baririmbye mbere y'umukino w'u Rwanda na Congo

Uretse kuba indirimbo ye ikomeje gutuma agira icyizere ko azagera kure mu muziki we, Paccy anishimira ibindi bikorwa amaze kugaragaramo muri izi ntangiriro z’umwaka, muri ibyo hakaba harimo nko kuba yarataramiye abanyarwanda n’abanyamahanga kuri sitade Amahoro mbere y’umukino wahuje u Rwanda na Congo, nabyo akaba asanga ari amahirwe akwiye kwishimira muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2016.

REBA HANO INDIRIMBO "NIBA ARI WOWE":






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gang8 years ago
    Courage pas ibyiza biri imbere ikibi ni ugucika intege.
  • Bonfils8 years ago
    congo izatwara igikombe





Inyarwanda BACKGROUND