RFL
Kigali

Nyuma yo kwerekana ko ashoboye Patrick Nyamitari yamaze gufata ingamba nshya

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:8/08/2016 12:50
2


Patrick Nyamitari ni umwe mu bahanzi bigaragaje ku rwego rwo hejuru mu iserukiramuco ry’imbyino nyafurika (Fespad). N’ubwo uyu musore adakunze kugaragara mu bitaramo byinshi, kuririmba muri iri Serukiramucyo agashimwa na benshi byatumye afata ingamba nshya.



Iri serukiramuco ryari rimaze icyumweru cyose ribera mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ku nshuro ya 9 riba hafashwe icyemezo cyo guha abahanzi b’abanyarwanda umwanya doreko bitandukanye n’insuro zabanje aho yatumirwagamo abahanzi b’abanyamahanga ariko kuri ubu abahanzi b’abanyarwanda bakaba barahawe umwanya wo kwigaragaza muri iri serukiramuco bagataramira abanyarwanda.

Byatumye abanyarwanda bitabiriye iri serukiramuco  baboneraho umwanya wo kugira byinshi bereka abanyarwanda, bijyanye cyane no gushyigikira umuziki wa gakondo doreko abaririmbye muri iri Serukiramuco ahanini ari aabaririmba injyana gakondo.

Bamwe mu bahanzi batunguye abantu cyane ahanini binatewe n’uko badakunze kugaragara mu birori cyangwa mu bitaramo byinshi twavuga mo nka Patrick Nyamitari , Marchal Ujeku. Undi twavuga ni umuhanzi ukizamuka uzwi ku izina rya Yvan Bravan. Abo ni bamwe mu bahanzi bigaragaje mu njyana ya gakondo. 

Abo basore ni bamwe mu bantu muri iyi Fespad bagaragaje ko baramutse bitaweho kandi bagakoreshwa cyane impano yabo yagera kure. Uretse aba twavuze, hari n’abandi bahanzi bagiye baririmba muri ibi bitararamo berekanye  ko abanyarwanda bashoboye kandi bishyizwemo imbaraga bagera ku rundi rwego.

Patrick Nyamitari amaze kubona uburyo yakiriwe n’abakunzi ba muzika ndetse no gushimwa na benshi bamubaza aho yabaga ibi byatumye ahita afata ingamba nshya nkuko yabitangarije Inyarwanda.com Mu kiganiro twagiranye yagize ati,

Ibi bitaramo ni bimwe mu byangiriye akamaro gakomeye kuko nyuma yo kuririmba natunguwe na bamwe mu banyamuziki batandukanye n’abakora mu bijyanye n’umuziki babifitemo ubumenyi bambwira ko nakoze neza,  bitewe kandi n’uko nabonye abanyarwanda bishimiye ibyo nakoze byatumye mfata ingamba nshya.”

Aha Nyamitari n'ababyinnyi be  baririmbaga mu  gufungura Fespad ya 2016 

Tumubajije izo ngamba afite izo arizo, yagize ati,” Si nari menyerewe cyane mu bitaramo ari ukubera urukundo banyeretse kandi nanjye nishimiye. Byatumye ntangira gutegura ibitaramo binyuranye aho mu minsi iri imbere nzabagezaho gahunda z’ibi bitaramo mfite. Ikindi ngiye gukora muri uyu mwaka ni ukubamurikira Alubumu y’indirimbo zanjye  ku buryo bazasoza uyu mwaka  baryohewe n’umuziki wanjye, nkoresheje imbaraga mbakesha nizeye ko tuzaryoherwa.”

Nyamitari ni umwe mu bahanzi batanga icyizere  binyuze mu njyana akora dore ko kuri ubu ari n’umwe mu bahanzi barimo kuririmba cyane mu indimi mpuzamahanga.

Umva hano "CAN YOU"  indirimbo  nshya  ya Patrick Nyamitari 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Nibwo yamenya ko ashoboye n'itinerary amaze muri industry music.birababaje.
  • nameless7 years ago
    Ntacyo uzageraho ugikorera kwa David byo ubyikuremoo ninka Peace Jolis nawe azaryamira hariya





Inyarwanda BACKGROUND