RFL
Kigali

Umuhanzi Mentor Africa yashyize hanze indirimbo yakoranye na Social Mula

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:14/03/2017 13:04
1


Umuhanzi Mentor Africa ni umwe mu bahanzi nyarwanda ukunze kubarizwa mu gihugu cy’ubushinwa aho yagiye anakorera indirimbo nyinshi harimo n'iziri mu gishinwa, kuri ubu uyu muhanzi uri mu Rwanda yamaze gukorana n’umuhanzi Social Mula indirimbo yise Africa One Love.



Mentor Africa ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye hafi ya zose ukaba usanga ubutumwa buzikubiyemo bwibanda ku mugabane wa Africa aho aba asobanura uyu mugabane, uburyo washyira hamwe mu kugaragariza amahanga ko abanyafurika nabo ubwabo bihagije n’ibindi. Muri izindirimbo twavugamo nk’iyitwa, Africa one Load, Africa United n’izindi.

Umva hano indirimbo Africa One Love Mentor yakoranye na Social Mula

Social Mula, Junior wakoze indirimbo Africa One Love, na Mentor Africa

Uretse izi ndirimbo kandi yagiye anakora indirimbo z’urukundo ariko usanga ahanini ziri mu rurimi rw'igishinwa ari na byo byatumye yegukana igihembo cy'ishimwe muri icyo gihugu yagenewe nk’umunyafurika wahanze  mu gishinwa. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije bimwe mu bikorwa ateganya gukora n'impamvu yibanda ku mugabane wa Africa cyane, aho yagize ati:

Ubu ni indirimbo ya kabiri maze gukorana n’umuhanzi w’umunyarwanda bwa mbere nasubiranyemo indirimbo ‘Simbi’ na Sudi Mavenge, ubu maze gukora ‘Africa One Love’ nakoranye na Social Mula, uretse izi ndirimbo ubu ndateganya gukora izanjye ndetse no gukomeza gukorana n'abandi bahanzi cyane ko nkanjye nemera kandi nkanemeza ko Ubumwe cyangwa gushyira hamwe bitanga umusaruro. Impamvu rero akenshi mu ndirimbo zanjye zibanda kuri Africa nafashe icyemezo cyo kugaragaza ko Africa ishoboye nyuma yo kubana n’abazungu benshi nkumva ntishimiye uburyo bafata Africa nk’umugabane w'ibibazo nanjye nahise nifuza kuba nakorera ubuvugizi umugabane wacu nerekana ko ushoboye nawo kandi wihagazeho ni yo mpamvu ahanini nkunda kuvuga kuri Africa

Mentor ahanini indirimbo ze ziri mu rurimi rw’icyongereza n’igishinwa ubu arateganya gukora n’indirimbo ziri mu kinyarwanda kandi asanga zizanyura benshi.

Umva hano indirimbo Africa One Love Mentor yakoranye na Social Mula







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    courage Mentor





Inyarwanda BACKGROUND