Yverry ni umwe mu basore barangije kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo akaba umwe mu bahawe impamyabumenyi yabo kuri ubu akomeje gushyira mu ngiro ibyo yize akora muzika ndetse akaba yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘ Nkuko njya mbirota’.
Iyi ndirimbo ya Yverry igiye hanze ikurikiye iyo yise ‘Uragiye’ imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane nyamara ari indirimbo yakoze ari ku ishuri dore ko amezi arenga icyenda yari arenze ayikoze. ‘Nkuko njya mbirota’ indirimbo nshya ya Yverry ibaye iya mbere ashyize hanze kuva yarangiza kwiga mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com akaba yahamije ko ubu atangiye umuziki nkumunyamuziki ariko wanabyize.
‘Nkuko njya mbirota’ ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Bob indirimbo ituje y’urukundo nkuko n'ubundi abazi uyu muhanzi ari umwihariko we, akaba yahamije ko mu minsi ya vuba agiye gukora ku mashusho yayo ndetse no gutegura izindi azashyira hanze mu minsi ya vuba.
TANGA IGITECYEREZO