RFL
Kigali

Nyuma yo gusezera muri Just Family, Chris agiye gutangira gukora umuziki ku giti cye ahereye ku ndirimbo yise 'Icyaha'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2018 18:28
1


Mu minsi ishize ni bwo humvikanye inkubiri hagati ya Chris na bagenzi be yasize mu itsinda rya Just Family. Uyu muhanzi yavuye mu itsinda ashwanye nabo abashinja kumwambura amafaranga n'ubwo intambara yabo yageze aho igahosha. Kuri ubu Chris yatangiye gukora umuziki ku giti cye akaba yitegura gushyira hanze indirimbo yise 'Icyaha'.



Kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Chris yadutangarije ko adashaka gutinda ku byahise ahubwo ko ubu amaso yose yayashyize ku mushinga we yatangiye wo gukora umuziki ari wenyine ku giti cye. Chris yagize ati" Urumva njye navuye mu itsinda ariko sinigeze ndeka muzika nkunda umuziki kandi navuye mu itsinda niyemeje kwikorana rero ubu nabitangiye."

Chris aganira na Inyarwanda yadutangarije ko kuri ubu ahereye ku ndirimbo yise 'Icyaha' ndetse anahishura ko ntaho ihuriye n'ibyo yanyuzemo mu minsi ishize. Iyi ndirimbo ye yakozwe na Producer Iyzo mu gihe byitezwe ko izajya hanze ku wa mbere tariki 12 Ugushyingo 2018.


Chris wahoze muri Just Family agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya'Icyaha'

Muri iki kiganiro Chris yabajijwe niba yumva azoroherwa no gukora umuziki atari mu itsinda kandi ari byo yari amenyereye, abwira umunyamakuru ko buri kintu gishoboka. Yagize ati" N'ubusanzwe baje kundeba mfite igitekerezo cyo kuzaririmba kandi nkiririmbana rero kwikorana umuziki si ikibazo rwose kuko narabyiteguye kandi hamwe nabakunzi ba muzika nziko hari ahantu nzagera hafatika."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anonymous5 years ago
    Proud of him and blessed to have him in the industry... Imana igume kumwagura mubwenge nomuri career yiwe. Turamukunda





Inyarwanda BACKGROUND