RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 7, The Ben na Tom Close bongeye gukorana indirimbo bise ‘Thank You’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/10/2017 8:18
6


Mu myaka yatambutse The Ben na Tom Close bakunze guhuza imbaraga mu muziki cyane ko aba bombi bakunze kurangwa no gufashanya mu muziki cyane mu ndirimbo bagiye bakorana usibye ko bakunze no gutangaza ko ari abavandimwe. Nyuma yo gukorana indirimbo ‘Sinarinkuzi’, aba bahanzi bongeye gukorana indirimbo.



The Ben na Tom Close, baherukaga gukorana indirimbo mu 2010 ubwo bakoraga iyitwa ‘Sinarinkuzi’ nyuma y’iyi ndirimbo The Ben yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Tom Close wari wasigaye mu Rwanda nawe yaje guhirwa na muzika atwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya mbere.

the benThe Ben na Tom Close ni inshuti zimaranye igihe

Usibye iri rushanwa yegukanye ariko Tom Close yaje kurushinga kuri ubu akaba afite umuryango, izindi nshingano zatumye agabanya umuvuduko mu muziki n'ubwo bitamubuzaga gukora. Kuri ubu The Ben uri mu Rwanda akaba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ahuriyemo na Tom Close umwe mu nshuti ze zikomeye, umuvandimwe nk'uko bakunze kubyivugira.

the benThe Ben na Tom Close bongeye guhurira ku rubyiniro muri East African Party 2017

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben  na Tom Close ‘Thank You’ yasohokanye n’amashusho, yakozwe ku buryo bw’amajwi na Producer Madebeat usanzwe ukorera muri studio ya Monster Record mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh. Tom Close yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo irimo ubutumwa bwo gushima Imana mu bihe byose. Yagize ati: "Harimo ubutumwa bwo gushima Imana muri situations zose, ibintu byaba byiza cyangwa bibi"

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA THE BEN NA TOM CLOSE 'THANK YOU'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina6 years ago
    Nikiwani
  • Rutagengwa6 years ago
    Mbega akazi karyoshye mwakoze!!!! Congs kabisa hari aho mwavuye, urebye indirimbo mwahuriyemo cyera ukagereranya ni iyi.
  • Rutagengwa6 years ago
    Himba akawe twumve se ko kayihiga wasanga uryamanye impano tutabizi
  • Kiki6 years ago
    Ego wa ndirimbowe nyihaye 1%
  • Hafashimana Alexis6 years ago
    Bakomez Ubwo Bucuti Kbs Bos Nanjy Ndabakund Cyane Ahubw
  • freddy6 years ago
    Nibyiza gukundana nkabavandimwe





Inyarwanda BACKGROUND