Willard Carroll Smith Jr uzwi cyane nka Will Smith ni umukinnyi wa filime, umuraperi, umwanditsi w’indirimbo gusa benshi bamumenye cyane mu mafilime. Kuri ubu yagarukanye mu muziki indirimbo izaba yitwa “To the Clique” akaba yasohoye agace gato kuri iyo ndirimbo yumvikanamo yihaniza abirirwa bakwirakwiza ibihuha by’itandukana n’umugore we
Bamwe mu bazi Will Smith ntibapfa gutekereza ko no mu muziki afitemo ibigwi bikomeye, dore ko yibitseho Grammy Awards 4, ni mu gihe hari abahanzi bakomeye tuzi batari babasha kwigondera na rimwe iki gihembo gikomeye kurusha ibindi mu muziki ku isi. Alubumu ye ya nyuma yitwa Lost and Found yasohotse mu myaka 13 ishize, bikaba biri mu byatumye benshi batekereza ko Will Smith yaba yararetse gukora umuziki burundu gusa yagarutse.
Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram no kuri Youtube, yerekanye agace gato k’ikorwa ry’indirimbo ari gukora yise “To the Clique”. Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni muri Youtube mu munsi umwe imaze, ndetse kuri Instagram abarenga miliyoni 6 bamaze kureba aga gace gato k’iyi ndirimbo yabasangije. Will Smith amaze igihe gito cyane akoresha Instagram ariko ni umwe mu bakurikirwa cyane, dore ko kumukurikira bidatera irungu kubera uburyo akunze gusangiza abamukurikira ibintu bisekeje.
Will Smith n'umugore we Jada Pinkett Smith
Kimwe mu byo Will Smith yagarutseho muri iyi rap ye ngo ni ukwibutsa abantu uwo ari we ndetse ko amaze imyaka 20 yubatse urugo rw’umunezero nk’uko abantu bose babyibonera. Akomeza yivuga ibigwi bijyanye n’ibintu byinshi amaze kugeraho abikesha kuba umuhanga mubyo akora hanyuma akihaniza abirirwa bamutega iminsi ababwira kureba ibibareba aho kuvuga ko we n’umugore we bagiye gutandukana.
Willow na Jaden, abana ba Will Smith na Jada Pinkett
Will Smith yashyingiranwe na Jada Pinkett muri 1997 bakaba bafitanye abana 2 ari bo Willow Smith na Jaden Smith. Bashakanye Will Smith atandukanye n’undi mugore witwa Sheree Zampino bashakanye muri 1992 bagatandukana muri 1995. Will afite imyaka 49 y’amavuko naho Jada akagira 46. Bombi ndetse n’abana babo bakina amafilime ndetse bakanaririmba, kimwe no gukora indi mirimo yerekeranye n’imyidagaduro.
TANGA IGITECYEREZO