RFL
Kigali

Nyuma y’iminsi mike atandukanye n’umukunzi we, Jennifer Lopez yiyunze na Marc Antony wahoze ari umugabo we

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/08/2016 16:41
0


Hashize iminsi mike Jeniffer Lopez avuzweho guhagarika urukundo n’umusore yari yarasimbuje Marc Antony witwa Casper Smart w’imyaka 29, kuri ubu Jennifer akaba yongeye kugaragaza ko afitanye ubumwe n’uwahoze ari umugabo we banafitanye abana, uwo ni Marc Antony bafatanije kuririmba indirimbo bakoranye muri 1999 iri mu cyesipanyole yitwa “No M



Jennifer Lopez w’imyaka 47 yasezeranye na Marc Antony muri 2004 ndetse bafitanye abana b’impanga ariko baje gutandukana muri 2012 bamaranye imyaka 8. Mu gitaramo Marc Antony yakoreye mu mujyi wa New York, Jennifer Lopez yamusanze ku rubyiniro bafatanya kuririmba indirimbo bakoraye mu myaka 17 ishize bise “No Me Ames”, Marc Antony agaragaza ibyishimo byinshi ndetse mbere y’uko Jennifer ava ku rubyiniro yamwise umwamikazi.

Basanzwe bafitanye abana b'impanga

Muri ibyo byishimo Marc Antony yongeye kugaragaza kuri Instagram amafoto ya nyuma y’iki gitaramo ari kumwer na Jennifer Lopez, abana babo b’impanga n’umugore babana ubu, akomeza mu butumwa agaragaza ko yishimiye uburyo Jennifer Lopez yaje kumufasha mu gitaramo.

j lopez

Iyi ni ifoto y'umuryango Marc SAntony yashyize kuri Instagram ye nyuma y'iki gitaramo

Casper niwe wari warasimbuye Marc Antony, aha yari kumwe na Jennifer Lopez n'abana be b'impanga

Jennifer Lopez nawe yakomeje kugaragaza ko n’ubwo atakibana na Marc Antony amwubahira ko ari se w’abana be. Ibi bibaye mu gihe Casper yari ari kugerageza kwiyunga na Jennifer Lopez wari wamubwiye koi bye nawe byarangiye.

Source: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND