RFL
Kigali

Nyuma y’amasaha make arekuriye rimwe indirimbo ebyiri, Young Grace yahise ashyira hanze amashusho y’imwe muri zo –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2017 7:11
1


Young Grace nyuma y'aho atangarije ko agiye kumurika Album ye nshya ’20 a 22 ans’, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri icyarimwe harimo iyo yakoranye na musaza we King Philosophe. Gusa nyuma y’amasaha make azishyize hanze yahise anashyira hanze amashusho y’imwe muri zo.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Young Grace yatangaje ko izi ari indirimbo ze nshya ziri kuri Album ye agiye gushyira hanze akaba yazisohoye kugira ngo abantu babe bazumva. Indirimbo Young Grace yashyize hanze harimo; 'Whisky ya Papa'(Iyi yanahise akorera amashusho) ndetse na 'Mama yo’ iyi ikaba ari nayo ahuriyemo na King Philosphe ariwe musaza we.

Ikindi kandi uyu muhanzikazi yahishuriye Inyarwanda.com ni uko amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe akanatunganywa n’abasore bakorana mu nzu itunganya muzika baherutse gufungura i Nyamirambo, ikaba igiye hanze nyamara mu gihe n’amashusho ya ‘Mama yo’ indirimbo ahuriyemo na musaza we  nayo yamaze kurangira ku buryo umunsi uwo ariwo wose yayishyira hanze.

young grace

Young Grace agiye gukorera igitaramo i Rubavu anamurika Album ye nshya

Young Grace, avuga ko ateganya kumurika Album ye mu gitaramo kizabera mu karere ka Rubavu tariki 2 Ukuboza 2017, igitaramo yamaze kwemeza ko kizitabirwa n’abandi bahanzi banyuranye barimo Bull Dogg na Ama G The Black kimwe n'abandi bakivugana.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE NSHYA ‘WHISKY YA PAPA’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamariya Olive6 years ago
    Wayikoze neza Grace.Bravo, komereza aho





Inyarwanda BACKGROUND