RFL
Kigali

Njuga aratangaza iki ku rukundo ruvugwa hagati ye na Young Grace?

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/03/2018 17:38
2


Mu cyumweru gishize ni bwo bimwe mu binyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda hagiye hasohoka inkuru zagarukaga ku rukundo rwa Young Grace na Njuga umukinnyi wa filime nyarwanda. Mu gihe Grace avuga ko abanyamakuru banditse izi nkuru byanze bikunze bagerana mu nkiko, Njuga we avuga ko abo banyamakuru baba babuze inkuru bagahimba gusa.



Ubwo Young Grace yaganiraga na Inyarwanda.com yatangaje ko umunyamakuru yahimbye inyandiko atigeze agirana na Njuga bakamuhimbira ikiganiro cya Whatsapp bakagikwirakwiza kuri Youtube nyamara ari ibihimbano. Avuga ko yahemukiwe bikomeye n’ibi binyoma yahimbiwe bigakwirakwizwa mu binyamakuru ndetse no kuri Youtube.

Kuba atabasha kwihanganira guharabikwa gutyo cyane ko ahamya ko yanahimbiwe inyandiko zashyizwe hanze arimo gusaba urukundo Njuga, ngo ni ibintu bihanirwa n’amategeko kuko gukoresha inyandiko mpimbano we abifata nk’icyaha gikomeye cyane ku buryo no kwihanganira ibinyamakuru byamuharabitse bitoroshye.

 

Amafoto yagendeho bavuga ko Njuga na Young Grace bari mu rukundo

Kanda Hano usome ibyo Young Grace yatangarije Inyarwanda.com

Inyarwanda.com yaganiriye na Njuga tumubaza ukuri ku biri kuvugwa asubizanya akababaro agira ati "Biriya bintu birimo birakorwa ntabwo ari byo. Hari ibintu byateye by'abanyamakuru babura amakuru bagahimba inkuru zitari zo ibintu bitarimo ubunyamwuga na gato. Urugero; hari ukuntu umunyamakuru ashobora kugirana ikibazo n'umuntu agashaka kubishyiramo undi muntu wo hirya kandi rwose ntacyo abiziho."

Njuga yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko hari umunyamakuru ushobora kuba afitanye ikibazo na Young Grace atazi, none akaba ari kubigenderamo kandi akaba ababazwa n'uko bari gutuma abigenderamo, ibintu avuga ko bimwicira izina cyane. Ahakana yivuye inyuma ko nta rukundo arimo na Young Grace ndetse nta n'undi mubano wihariye bagirana kuko nta n'ibintu bihambaye baganira.

Young Grace na Njuga bifotoje aya mafoto ubwo Young Grace yajya aho ba Njuga bari bari nta wundi mugambi bari bafite udasanzwe

Tumubajije imvo n'imvano y'aya makuru, Njuga yadutangarije ko byose byabereye aho bakinira filime hari hari  n'abandi bantu. Yagize ati:"Ubundi Young Grace yadusuye hariya dukinira filime, muri Gatoto ni uko twifata akavideo turagapostinga abantu rero bavuga ibyabo bashaka bamwe ngo turi mu rukundo, byinshi ntumbaze aho babikuye rwose."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yakoze iki se6 years ago
    Y G se azakundana numuzungu, njuga ateganya kuvuka bundi bushya cg kwitukuza? Anyway urusatsi rwe rurasa nabi rwose
  • dodos6 years ago
    uyu musore na la fille baraberanye kuko bahuje ikintu kimwe NTIBIYUBASHYE ubona ko barangiye kandi uyu musore afite urusatsi ruteye umujinya.





Inyarwanda BACKGROUND