RFL
Kigali

Nicole (Maman Beni) ukina muri City Maid yakorewe ibirori bya Bridal Shower -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/12/2018 19:14
1


Mu minsi ishize byakunze kuvugwa ndetse bikanigaragaraza ko Nicole Ruburika Uwineza (ukina muri City maid yitwa Maman Beni) ari mu rukundo na Sebera Eric wahoze akundana Kirenga Saphine nawe ukina muri filime ya Seburikoko, kuri ubu Nicole yakorewe ibirori bya Bridal Shower bikunze gukorerwa abakobwa bitegura kurushinga.



Iby’urukundo hagati ya Sebera Eric na Nicole byatangiye kujya hanze muri Mata 2018 gusa amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ni uko aba bari bamaranye igihe kinini bakundana. Uyu Sebera Eric muri Nzeri 2015 ubwo Kirenga Saphine bari basanzwe bakundana yizihizaga isabukuru, yamwambitse impeta y’urukundo avuga ko yifuza ko bazabana nk'umugore n'umugabo ariko iby’urukundo rwabo biza kugenda bizamo ibibazo kugeza bipfuye burundu icyakora bigirwa ibanga dore ko itangazamakuru ritarabutswe kugeza ubwo hatangiye kuvugwa ko uyu  musore yaba yaraje kwigarurirwa na Nicole Uwineza Ruburika.

N'ubwo ibi byose byabaga, aba bakobwa bakunze kumvikana mu itangazamakuru bahishahisha amakuru y'uko hari urukundo hagati y'uyu musore na Nicole, yewe na Kirenga ubwe akumvikana ku ma radiyo anyuranye atemeza ko yaba yaratandukanye burundu na Sebera. Iby'urukundo rw'uyu musore na Nicole byaje kongera kubyutsa umutwe muri Kanama 2018 ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru maze muri ibi birori akagaragara akatana umutsima na Sebera Eric bari no mu myiteguro yo kurushinga.

Mu minsi ishize ibyakunze kugirwa ibanga no guhishahishwa cyane byamaze kujya hanze integuza y'itariki y'ubukwe hagati ya Sebera Eric na  Nicole Ruburika Uwineza cyangwa se Maman Beni nk'uko yamamaye muri filime ya City Maid ikaba yaratangajwe. Ubukwe bw'aba bombi  bukaba buteganyijwe tariki 29-30 Ukuboza 2018.

Nicole

Nicole

Nicole yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Nyuma y'uko itariki y'ubukwe igeze hanze, kuri ubu iminsi yegereje abakobwa n'inshuti za Nicole bamukoreye ibirori byo kumusezeraho mu rungano kuri ubu akaba yakorewe ibirori bya Bridal Shower asezerwaho n'urungano bamwifuriza kuzahirwa mu rugo rushya ndetse no kuzagira ibirori byiza.

Sebera Eric yateje umwuka mubi mu bakurikirana aba bakobwa cyane ko bo badatinya kuvuga ko Nicole ajyanye umugabo wa Kirenga uyu akaba azwi cyane muri filime ya Seburikoko ari mushiki wa Kadogo. Uyu musore uvuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri iyi minsi yamenyekanye cyane mu muziki wo mu Rwanda ubwo yari umujyanama wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Manager wa RAFIKI coga star? uyu mu type se SEBERA ko nziko ari umusirikare! MAJOR WA RDF





Inyarwanda BACKGROUND