RFL
Kigali

Ni iyihe mpamvu nyakuri Trezor basubiyemo indirimbo ‘Nsasira’ ya Mike Karangwa imaze imyaka 7 ikozwe?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/05/2018 10:50
1


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Trezor ryashyize hanze indirimbo nshya yabo ryise ‘Nsasira Rmx’ icyakora n'ubwo iyi ndirimbo yashyizwe hanze ntabwo abantu benshi bamenye ko iyi ndirimbo aba bahanzi basubiyemo yari yararirimbwe na Mike Karangwa muri 2011, ibi byatumye Inyarwanda.com tubaza Trezor impamvu yo gusubiramo iyi ndirimbo.



Mu kuganiro na Inyarwanda.com abasore bagize itsinda rya Trezor basobanuye impamvu yo gusubiramo indirimbo. Bagize bati”Nsasira ni ndirimbo yaririmbwe bwa mbere na Mike Karangwa, ariko mu ikorwa ry’iyo ndirimbo Yves Kana umwe mu bahanzi b’iri tsinda akaba yarabigizemo uruhare rwo guhimba injyana yayo ndetse no mu gufata amajwi.”

UMVA HANO 'NSASIRA' YA MIKE KARANGWA YAKOZE MURI 2011

Nk'uko Yves Kana akomeza abisobanura yagize ati”Indirimbo twakomeje kuyikoresha nka Trezor mu bitaramo bitandukanya, mu ma maserukiramuco abantu bakayikunda batubaza aho bayikura ntituhabone, duhitamo kuyisubiramo muri studio ndetse dukora n’amashusho yayo. Nka Mike Karangwa, we byaramushimishije cyane kuko twabanje kubimusaba.”

TrzorAbasore bagize itsinda rya Trezor

Iyi ndirimbo iririmbwa bwa mbere yaririmbwe na Mike Karangwa mu mwaka wa 2011. Icyakora Mike Karangwa ntiyabashije guhita ayikorera amashusho ndetse icyo gihe iyi ndirimbo ntabwo yamamaye cyane n'ubwo aba basore bo mu itsinda rya Trezor bakunze kuyikoresha mu bitaramo binyuranye dore ko bo ubwabo bari bayikunze.

REBA HANO NSASIRA Y'ITSINDA RYA TREZOR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudhatir5 years ago
    Ngo bayisubiye mo kubera iki?ni uko yari ibishye, muririrwa mubaza koko? uriya se ubundi ni umuririmbyi wahe?





Inyarwanda BACKGROUND