Senderi International Hit ari mu byishimo bikomeye akomora ku mugore wamugabiye intama ebyiri, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 09 Kanama 2018. Uyu mugore yamushimiraga kuba yarakoze indirimbo “Mu cyaro” yifashishijwe n’umugabo we amutereta. Ibi byabereye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya.
Imbere y’imbaga y’abaturage bitabiriye ibiganiro byatanzwe n’umuryango SFH Rwanda, baganirijwe ku isuku yo mu ngo, uyu mugore yatangaje ko yumvise igihe kinini indirimbo z’uyu muhanzi guhera ku ndirimbo “Mu cyaro” yifashishijwe n’umugabo we amutereta. Yarengejeho ko iyi ndirimbo bayibyinnye mu bukwe bwabo bigatinda.
Uyu mugore yagize ati “Guhera cyera najyaga nkumva kuri Radio Rwanda nkumva indirimbo zawe “Nta cash”, “Twaribohoye”, “Jarousie’ n’izindi. Yungamo ati “Ariko iyatumye nkukunda cyane ni iyitwa “kurambagiza mu cyaro” muri 2009 mu bukwe bwanjye twarayibyinnye cyane. Umugabo wanjye arazikunda cyane. Nguhaye intama ebyiri, uzagaruke uzitware.”
Senderi n'umugore wamugabiye intama ebyiri
Senderi yavuze ko ashimishijwe n’impano yahawe n’uyu mugore. Yagize ati “Uyu mufana wanjye yankundaga. Ngo kuva kera anyumva ku ndirimbo zanjye. Niyo mpamvu yampaye intama ngo n’umugabo we akunda irimbo zanjye.” Yongeraho ati “ Nta mpano iba nto kandi umutima utanga ni wo ukomeye kandi umuntu atanga icyo afite.”
Uyu muhanzi avuga ko yishimiye urukundo yeretswe anabizeza kuzasubirayo akabataramira. Avuga ko muri uyu muhango, abaturage babyinnye cyane indirimbo ze zirimo “Nzabivuga”, “Convention”, “Icyumvirizo’, “Aba Rayon” n'izindi. Ngo inzoga zari mu tubari two mu Kabaya zanyweye ku rwego rwo hejuru, ivumbi riratumuka.
Senderi avuga ko yashimishijwe n'urukundo yeretswe n'ab'i Ngororero
TANGA IGITECYEREZO