RFL
Kigali

Ndayisaba Fabrice Foundation mu byishimo by'uko bafite abakobwa 2 batsindiye gukomeza muri Miss Rwanda 2018–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2018 17:16
1


Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’o kubera ukuntu yakundaga cyane umukinnyi w’umupira Samuel Eto’o Fils ni umwana watangije ibikorwa byo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Usibye ibi ariko uyu musore watangije umuryango witwa Ndayisaba Fabrice Foundation kuri ubu ni umwe mu bafasha abana batandukanye kugera ku nzozi zabo.



Kuri ubu uyu musore ari mu byishimo byinshi kubera kuba hari abanyamuryango ba Ndayisaba Foundation bamaze kubona itike yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Binyuze muri Foundation ye uyu musore amaze gutanga abakobwa babiri bagiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 barimo uwitwa Umwali Lindah watsindiye guhagararira intaera y’Iburasirazuba ndetse na Isimbi Chanelle watsindiye guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda2018.

Miss Rwanda 2018Isimbi Chanelle yatsindiye kwitabira Miss Rwanda 2018 ahagarariye intara y'Uburengerazuba

Inyarwanda.com yabajije uyu musore uruhare rwe kuri aba bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018 maze Ndayisaba Fabrice Eto’o agira ati” Birashimishije kuba abanyamuryango bacu barabashije gukomeza muri iri rushanwa ariko natwe hari imbaraga twabateye kuko nk'ubu bari bamaze amezi abiri bahugurwa na Foundation ibijyanye n’indangagaciro z’umunyarwandakazi twarabashakiye umwarimu ku buryo bitabiriye irushanwa babifiteho ubumenyi bwinshi.”

Usibye ibi ariko Ndayisaba Fabrice Eto’o yongeyeho ko banafashije aba bakobwa gukora ubushakashatsi bashaka kumenya neza ibibazo bikunze kwibandwaho muri iri rushanwa ndetse n’icyo umukobwa ushaka kwitwara neza mu irushanwa yakora. Ibi ngo biri mu byatumye abakobwa bavuye muri Ndayisaba Fabrice Foundation batambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka bemye.

Miss Rwanda 2018Umwali Lindah watsindiye guhagararira intara y'i Burasirazuba muri Miss Rwanda 2018

“Ndayisaba Fabrice Foundation” imaze imyaka 10 ishinzwe na Ndayisaba Fabrice ubwo yigaga mu mashuri abanza. Iyo Foundation ifasha abana basaga 100 baturuka hirya no hino mu gihugu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbarushimana keddy6 years ago
    byiza cyane kbs fabrice nakomereze ago mukuzamura impano zabana babanyarwanda aboba kobwa tuzabashigikira cyaneeee natwe natwe tubarinyuma





Inyarwanda BACKGROUND