RFL
Kigali

Ndandambara Ikospeed yashyize hanze indirimbo nshya ‘Nduma’ yibutsa abantu ko i Rubavu ari iwabo wa Ruhago na Muzika

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:18/11/2018 12:07
1


Umuhanzi Ndandambara Ikospeed ukomoka i Rubavu, wamenyekana ku ndirimbo ‘Ndandambara’ ndetse akaba azwiho kuririmba mu kigoyi, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nduma’ yibazamo impamvu abakinnyi ba ruhago bakomoka i Rubavu bateye imbere kurusha abahanzi baho.



Nsabimana Leonard wahisemo gukoresha amazina ya Ndandambara Ikospeed mu ruhando rwa muzika nyarwanda, yamenyekanye ku ndirimbo ‘Ndandambara’ yakoreshejwe mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2017. Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nduma’. Utumvise neza iri zina wagirango ni ukurumana yashatse kuvuga nyamara bisobanuye 'Ntuma'.

INYARWANDA twaganiriye na Ndandambara Ikospeed nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo tumubaza ubutumwa burimo, avuga ko yayanditse ashaka kwibuta abantu ko i Rubavu ari iwabo wa Ruhago na Muzika ariko akibaza impamvu nta mpano ziri kuzamuka muri iki gihe, bigatuma asaba Imana ko yamutuma ikaba ari we itoranya agaserukira aka karere ka Rubavu. Yagize ati;  

Muri iyi ndirimbo nibutsa Abanyarubavu ko ari wabo wa Ruhago na Muzika, nyamara barabyumva ntihagire icyo babikoraho. Muri iyi ndirimbo ngaruka ku byamamare bikomeye muri Ruhago y’u Rwanda bakomoka i Rubavu urugero nka Haruna, Kodo na Djihad hanyuma nkibaza kuki nta bandi bari gutera ikirenge mu cyabo, nkisabira Imana ko yantuma nkaserukira aka karere kanjye muri muzika.

Muri iyi ndirimbo Ndandambara agaruka kuri Riderman wavuze ko i Rubavu ari iwabo w’impano, ibi bigatuma Ndandambara Ikospeed yifuza guserukira abahanzi b’i Rubavu. Yifuza kuzamura n'ururimi rw'ikigoyi binyuze mu ndirimbo ze, dore ko akenshi usanga n'amazina y'indirimbo ze ziri mu Kigoyi.

Ndandambara Ikospeed yashyize hanze indirimbo yise 'Nduma'

Uyu muhanzi yifuza ko Haruna, Kodo na Djihad bazumva iyi ndirimbo nk'abantu yatanzeho urugero muri iyi ndirimbo, ko bateje imbere aka karere kabo muri Ruhago, kandi akabasaba ko bakomeza kujya bakorana imbaraga nyinshi mu byo bari gukora bakumva ko bakibazirikana. Iyi ndirimbo yatunganyijwe na HOLY BEAT wakoze 'Ntakibazo' yamenyekanye mu gihe gishize.

'Nduma' ibaye indirimbo ya 5 Ndandambara Ikospeed ashyize hanze, ikaba yiyongera kuri Ndandambara, Gurimugwe, Bagende, Mola yakoranya na Bulldog. Ndandambara Ikospeed avuga ko intego yari afite muri uyu mwaka zagezweho, ubu akaba agiye gushaka abaterankunga bamufasha muri muzika ye kugira ngo azakore n'amashusho y'izi ndirimbo amaze gukora, gusa ngo nibatanaboneka azakora uko ashoboye akore amashusho yazo.

Kanda hano wumve 'Nduma' ya Ndandambara Ikospeed

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ikospeed5 years ago
    Ndabasuhuza mwese bakunzi bikigoyi





Inyarwanda BACKGROUND