RFL
Kigali

VIDEO: Bruce Melody ntagisiba kuririmba 'Nta kibazo' yasubiwemo n'umufana mu njyana ya kirokore

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:31/07/2018 14:22
0


Muri iki gihe mu Rwanda hari kuba ibitaramo byinshi biri kugenda bigaragaramo udushya twinshi haba ku bafana ndetse n’abahanzi. By'umwihariko abahanzi bari gukorera udushya tunyuranye ku rubyiniro. Umuhanzi Bruce Melody mu mpera z’icyumweri gishize yaririmbye indirimbo 'Nta kibazo' ivuguruye bitangaza benshi.



Indirimbo 'Nta kibazo' ni indirimbo yakozwe na Urban boys, Bruce Melody na Riderman. Iyi ndirimbo yagiye ikundwa gusa gukundwa kwayo abantu benshi bagiye bayivugurura mu buryo butandukanye gusa uburyo bwatunguye benshi ni uburyo bayivuguruye mu kirokore, aho yumvikana mu buryo busa neza nk'uko mu nsengero baririmba amakorasi.

Bruce Melody avuga ko akunda bafana be kubera uburyo bahinduyemo iyi ndirimbo. Mbere y'uko ayiririmba mu gitaramo cya KNC ndetse no muri FESPAD 2018. Yagize ati: "Ubundi nkunda abafana banjye bya hatari. Muzi impamvu? Iyi ndirimbo bayikoreye version (bayivuguruye) nyinshi, Murabizi? Ariko hari imwe nakunze, reka iyo nakunze abe ari yo mbaririmbira.

Kanda hano urebe uko Bruce Melody yayirimbye mu gitaramo cya KNC

Kanda hano urebe uko Bruce Melody yayirimbye mu gitaramo cya FESPAD 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND