RFL
Kigali

Musanze:Knowless, Riderman, Dream Boys, Social Mula,..bashimishije imbaga y'abantu bitabiriye Tour du Rwanda Concert-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/08/2018 9:22
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kuba isiganwa ry'amagara ryamamaye nka Tour du Rwanda aho abanyonzi bahiganira igikombe cyo gusiganwa bazenguruka u Rwanda, iri rushanwa ni kimwe mu bikorwa by'imyidagaduro bikunze guhuruza imbaga impande n'impande mu Rwanda arinayo mpamvu riherekezwa n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro.



Kuri ubu Tour du Rwanda yamaze guhuzwa n'ibitaramo binini byiswe Tour du Rwanda Concert, aha abahanzi bakaba baeri gususurutsa abantu nyuma gato ya Tour du Rwanda bitewe naho amagare yahagaze. muri uyu mwaka hateguwe ibitaramo bibiri binini bya Tour du Rwanda aho icya mbere cyabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kanama 2018 arinabwo abanyonzi baraye mu karere ka Musanze bavuye i Huye.

Iki gitaramo cyabereye muri Stade Ubworoherane kitabiriwe n'imbaga y'abantu babarirwaga hagati ya 6000 na 10000 bose bari baje kwihera ijisho umuziki w'abahanzi babanyarwanda bari bagiye kubataramira. muri aba bahanzi hakaba harataranmye Igor Mabano, Social Mula, Dream Boys, Riderman na Knowless Butera bose bafase umwanya wabo uhagije wo gushimisha abakunzi babo mu ndirimbo nyinshi zinyuranye cyane ko ntawaririmbye munsi y'iminota 30.

Ubusanzwe ibi bitaramo ntibyabagaho byatangiye umwaka ushize ubwo habaga igitaramo kimwe cyabereye i Nyamirambo  nyuma ya Tour du Rwanda 2017, kuri ubu hateguwe bibiri harimo iki cyabereye muri Stade ya Musanze ndetse n'ikizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi y'inyubako ya CHIC ku wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018 aho nabwo amagare azaba ageze mu mujyi wa Kigali dore ko uwo munsi bazahagarara hafi nahahoze ishuri rya Eto Muhima.

 Benshi mu bakurikiranye iki gitaramo babashije kuganira na Inyarwanda.com bahamyaga ko ibi bitaramo urwego biriho, uko biteguye ndetse n'imigendekere yabyo atari ibitaramo byakabaye bibiri gusa ahubwo bagahamya o aho amagare ahagazwe hose bakabaye babikora cyane ko ari n'ibitaramo bitangirwamo ubutumwa bwo kwipimisha indwara zinyuranye zirimo na Sida mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze bityo abaturage bagasanga uburyo bwiza bwo gukangurira abantu benshi bakabaye bakora ibitaramo byinshi.

MUSANZE ABANA BABYINNYE INDIRIMBO GANYOBWE ABAFANA BAKOMA AMASHYI

UMUNYAMERIKA YARIRIMBIYE ABAFANA MBE KANYAMAZA KEZA ABAFANA BAJYA IBICU

RIDERMAN YONGEYE KWEREKANA KO ARI UMWE MU BAYOBOYE ABANDI MU KUGIRA ABAFANA

 

MUSANZE: ABASORE BABYINISHIJE KNOWLESS ABAFANA INDURU BAYIHA UMUNWA

DREAM BOYS BAHAYE INKUMI 5000FRW NYUMA Y'AMARUSHANWA YO KUBYINISHA PLATINI KU BURYO BUKOMEYE 


Tour du Rwanda

Abafana batangiye kwinjira ku manywa ubona ari benshi cyaneTour du RwandaAbinjiraga bakirwaga n'umurishyo w'ingomaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaBinyuze mu mbyino gakondo abana bashimishije imbaga y'abafana bari bitabiriye iki gitaramoTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaKate Gustave ni umwe mubari bayoboye iki gitaramoTour du RwandaAbafana bari bishimyeTour du RwandaIgor MabanoIgor MabanoIgor Mabano

Igor Mabano nk'umuhanzi mushya ariko ugaragaza icyizere cy'imbere heza yashimishije abafanaTour du RwandaUyu muzungu yashimishije abakunzi ba muzikaTour du RwandaTour du RwandaHari nabahanzi bavuye muri AmerikaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaSocial Mula yashimishije abafanaDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysDream BoysTour du RwandaTour du RwandaDream Boys bashimishije abafana ku buryo bukomeyeTour du RwandaAbanyamakuru bari gukurikiranira hafi Tour du Rwanda bari baje kwihera ijisho iki gitaramoTour du RwandaPaola, Guelda na Stecy abakobwa bigeze guhatanira ikamba rya Miss Rwanda ariko bafite imirimo muri Tour du Rwanda bari baje kwihera ijisho iki gitaramo Riderman

Tour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaRiderman

Tour du RwandaRiderman yerekanye ko ari umuhanzi uyoboye benshi mu kugira abafana benshiTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaTour du RwandaButera Knowless niwe wasoje igitaramo anishimirwa nabakunzi ba muzika batari bakePlatiniNemeye Platini n'inshuti ze nyuma yo kuva ku rubyiniroDream BoysDream BoysDream BoysDream Boys bagiye gufasha Butera Knowless mu ndirimbo bakoranye

AMAFOTO: Nsengiyumva Emmy 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND