Mu minsi ishize ni bwo inyarwanda.com yagiranye ikiganiro kihariye na Bull Dogg, abazwa ikibazo cy’abaraperi abona bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2017 ku buryo asanga mu minsi iri imbere bazavamo ibyamamare muri iyi njyana maze uyu muhanzi uzwiho kutarya indimi ahita atangaza abasore babiri aribo Khalfan ndetse na Mukadaff.
Kuri iyi nshuro uyu muraperi Mukadaff utazwi cyane ariko abahanga mu njyana ya Hip Hop bagahamya ko ashobora kuzavamo umucunguzi w’injyana ya Hip Hop yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Slow Motion’ ubwo duheruka kuganira n’uyu muhanzi mu kiganiro twagiranye n’uyu muraperi yadutangarije ko yatangiye umuziki we muri 2014.
Mukadaff yabwiye Inyarwanda.com ko amazina ye ubusanzwe yitwa Niyitegeka Gentil Leonce, uyu yaravutse tariki 2 Ukwakira 1992, avukira mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Nyakabanda. Mukadaff avuka kuri Niyitegeka David na Ikiyana Seraphine. Ni umwe mu bana batanu iwabo bibarutse. Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko yinjiye muri muzika muri 2014 abitewe no gukunda umuziki wa 2Chains, Chamillionaire, Jay Z na Ice Cube.
Mukadaff umuraperi mushya muri muzika nyarwanda
Uyu muraperi kuri ubu amaze gukorana indirimbo na bagenzi be b’abaraperi bamutanze muri muzika harimo iyo yakoranye na Fireman kimwe na Ama G The Black icyakora ku bwe avuga ko ikibazo agifite ari ukubona uko ibihangano bye byasakazwa muri rubanda mu gihe we atazigera acika intege cyane ko indoto ze ari ukuvamo umuraperi ukomee mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda rurimo byanakunda akarenga imipaka.
TANGA IGITECYEREZO