RFL
Kigali

Mukadaff yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Slow Motion’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2017 16:05
2


Mu minsi ishize ni bwo inyarwanda.com yagiranye ikiganiro kihariye na Bull Dogg, abazwa ikibazo cy’abaraperi abona bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2017 ku buryo asanga mu minsi iri imbere bazavamo ibyamamare muri iyi njyana maze uyu muhanzi uzwiho kutarya indimi ahita atangaza abasore babiri aribo Khalfan ndetse na Mukadaff.



Kuri iyi nshuro uyu muraperi Mukadaff utazwi cyane ariko abahanga mu njyana ya Hip Hop bagahamya ko ashobora kuzavamo umucunguzi w’injyana ya Hip Hop yashyize hanze  amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Slow Motion’ ubwo duheruka kuganira n’uyu muhanzi mu kiganiro twagiranye n’uyu muraperi yadutangarije ko yatangiye umuziki we muri 2014.

Mukadaff yabwiye Inyarwanda.com ko amazina ye ubusanzwe yitwa Niyitegeka Gentil Leonce, uyu yaravutse tariki 2 Ukwakira 1992, avukira mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Nyakabanda. Mukadaff avuka kuri Niyitegeka David na Ikiyana Seraphine. Ni umwe mu bana batanu iwabo bibarutse. Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko yinjiye muri muzika muri 2014 abitewe no gukunda umuziki wa 2Chains, Chamillionaire, Jay Z na Ice Cube.

Bull Dogg afata Mukadaff nk’umuraperi mwiza w'ejo hazaza, ese Mukadaff ni muntu ki?Mukadaff umuraperi mushya muri muzika nyarwanda

Uyu muraperi kuri ubu amaze gukorana indirimbo na bagenzi be b’abaraperi bamutanze muri muzika harimo iyo yakoranye na Fireman kimwe na Ama G The Black icyakora ku bwe avuga ko ikibazo agifite ari ukubona uko ibihangano bye byasakazwa muri rubanda mu gihe we atazigera acika intege cyane ko indoto ze ari ukuvamo umuraperi ukomee mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda rurimo byanakunda akarenga imipaka.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YA MUKADAFF






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • THE WIZARD6 years ago
    kbsa MUKADAFF arikubiza mo neza amahirwe nimigisha kuri Daff El Backtwister iyi ngoma ninziza pee #SLOW_MOTION
  • codo arthur6 years ago
    KBSA umuhungu ari muri game neza courage ma bro daff gentil





Inyarwanda BACKGROUND