RFL
Kigali

Mu mpera z’iki cyumweru umuryango wa Mukeshabatware urakura ikiriyo cy’umufasha we witabye Imana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2017 17:03
0


Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 30 Ugushyingo 2017 ni bwo inkuru yasakaye ko uwari umufasha wa Mukeshabatware Dismas yitabye Imana azize uburwayi, uyu yaje gusezerwaho bwa nyuma no gushyingurwa ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, kuri ubu umuhango utahiwe nuwo gukura ikiriyo uteganyijwe mu minsi iri imbere.



Umufasha wa Mukeshabatware yitwaga Mukakarangwa Marie Helene, uyu akaba yaritabye Imana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Nk'uko Ntakwasa Bonne umwe mu bana be yabibwiye Inyarwanda.com imihango yo gukura ikiriyo ikaba iteganyijwe ku cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017.

MukeshabatwareMu rugo kwa Mukeshabatware niho hazabera imihango yo gukura ikiriyo

Nkuko Bonne yabitangarije Inyarwanda.com nyuma yo gushyingura nyakwigendera mu muhango wabereye ku irimbi rya Rusororo, umuhango wo gukura ikiriyo uzabera mu rugo kwa Mukeshabatware Dismas  ku ctyumweru tariki 10 Ukuboza 2017 I Saa munani ku Gisozi mumudugudu wa mbere wo kwa Gaposho igipangu cya 220.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND