RFL
Kigali

MU MAFOTO: Abantu b’ibyamamare mu Rwanda bitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/08/2017 15:44
3


Abantu b’ibyamamare mu Rwanda ni bamwe mu bitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulila y’u Rwanda. Aya matora ari kuba uyu munsi ku banyarwanda baba mu Rwanda mu gihe ababa hanze y’u Rwanda batoye ejo.



Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 ni bwo abaturage hirya no hino mu Rwanda bazindukiye ku biro by’itora mu rwego rwo kwihitiramo uwo bifuza ko aba Perezida w’u Rwanda. Abantu b’ibyamamare na bo bitabiriye iki gikorwa, bagaragaza ibyishimo bikomeye batewe no gutora Perezida w’igihugu cyabo.

Muri iyi nkuru y’uko ibyamamare byitabiriye amatora, mu bo twibandaho ni abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi ba filime, ba Nyampinga n’abandi banyuranye bazwi cyane hano mu Rwanda. Abantu b'ibyamamare batoye Perezida w'u Rwanda bari bafite akanyamuneza nyuma yo gutora by'umwihariko abari batoye ku nshuro yabo yambere, bo ibyishimo byari byabasaze kuko bavuga ko ntako bisa kwihitiramo uwo bifuza ko ayobora u Rwanda.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabijeje ko bari burare bamenye 70 % y’ibyavuye mu matora, aya makuru akaba ari butangazwe ahagana saa yine z'ijoro.

Twabibutsa ko abakandida bari guhatanira uyu mwanya wa Perezida w'u Rwanda ari: Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Mpayimana Philippe umukandida wigenga na Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi. 

MU MAFOTO REBA UKO ABA BANTU B'IBYAMAMARE BATOYE

 

Intore MasambaIntore Masamba

Intore Masamba na we yatoye ndetse yahishura ko yatoye Paul Kagame

King James

King James ni umwe mu banyarwanda batoye Perezida

Charly

Charlotte Rulinda uzwi nka Charly mu itsinda Charly & Nina na we yitoreye Perezida w'u Rwanda

Nina

Fatuma Muhoza uzwi cyane nka Nina (Charly & Nina) na we yitoreye Perezida w'u Rwanda

Ange Kagame

Ange Kagame na we yitoreye Perezida w'u Rwanda

Gaby Kamanzi

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi ni umwe mu banyarwanda bitoreye Perezida w'u Rwanda

Bruce Melody

Bruce Melody yatoye Perezida w'u Rwanda


Jules Sentore ibyishimo byari byose nyuma yo gutora

Rutamu

Umunyamakuru Rutamu Elie Joe ni umwe mu batoye mu gitondo cya kare

SeburikokoSeburikoko

Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko muri filime y'uruhererekane yitwa Seburikoko na we yatoye

Amatora

Queen Cha na we yitoreye Perezida w'u Rwanda

Ben Kayiranga

Ben Kayiranga n'umugore we ubwo bari bitabiriye amatora


Young Grace

Young Grace ubwo yari amaze gutora Perezida

Amatora2017

Nshuti Innocent rutahizamu wa APR FC n'Amavubi na we yatoye

Rulinda

Kalisa Ernest uzwi nka Rulinda muri Seburikoko yatoye kare

Yvan Buravan

Yvan Buravan na we yatoye

Miss Igisabo

Miss Hirwa Honorine (Miss Igisabo) ibyishimo ni byose nyuma yo gutora

Platini

Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz ryegukanye PGGSS y'uyu mwaka

Patient Bizimana

Patient Bizimana uririmba indirimbo za Gospel nyuma y'amatora yasangije abantu icyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cy'Abaroma 13: 1 havuga ngo 'Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.'

Miss Sandra Teta

Miss Sandra Teta ubwo yari avuye gutora Perezida

Tuyisenge Jacques ukinira Amavubi yatoreye muri Kenya kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017

 

Esther Mbabazi uzwi nk'umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege yatoreye mu gihugu cya Ghana kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017

Miss Mutesi Jolly

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly nyuma yo gutora yagize ati "Nta ntambara yadutera ubwoba"

Diana Kamugisha

Umuhanzikazi Diana Kamugisha uririmba indirimbo za Gospel na we yatoye

Senderi

Senderi International Hit yatoreye i Gikondo kuri CBE (SFB)

Paul Kagame

Umuhanzi Pastor Gaby hano yari mu gikorwa cyo gutora Perezida

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yatoye uyu munsi kuwa Gatanu mu gitondo cya kare

Miss Iradukunda Elsa yishimiye gutora Perezida ku nshuro ye ya mbere

Christopher

Christopher

Umuhanzi Christopher na we yitoreye Perezida wa Repubulika

,Miss Kundwa

Miss Kundwa Doriane

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane yatoreye muri Canada kuri uyu wa Kane

Cedru

Producer Cedru uba muri Amerika na we yatoye kuri uyu wa Kane

Amatora2017

Tom Close yajyanye n'umuryango we mu gikorwa cyo gutora Perezida

Amatora

Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge muri Seburikoko yitoreye Perezida w'u Rwanda

Amatora2017

Chris Mwungura (iburyo) uzwi muri filime za Gikristo na we yatoye

TMC

TMC wo muri Dream Boyz na we yatoye

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy  umwe mu bakinnyi bakina hanze (Kenya) batoye kuwa Kane tariki 3 Kanama 2017

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy umwe mu bakinnyi bakina hanze (Kenya) batoye kuwa Kane tariki 3 Kanama 2017

The Pink

Umuraperikazi The Pink ukora umuziki wa Gospel na we yamaze gutora

Miss Sharifah

Miss Sharifa

Miss Muhoza Sharifah igisonga cya 4 muri Miss Rwanda 2016 na we yatoye

Thacien Titus

Umuhanzi Thacien Titus yatoreye mu karere ka Huye

Tizzo

Tizzo wo mu itsinda rya Active na we yatoye

Peace Jolis

Umuhanzi Peace na we yatoye

Miss Kwizera Peace

Miss Kwizera Peace na we yatoye

Amatora2017

Umuririmbyi wa Gospel Aline Gahongayire na we yatoye

Mani Martin

Mani Maritin na we yamaze gutora kare cyane

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier uyobora itsinda Beauty For Ashes yatoye mu ba mbere

Pastor P

Producer Pastor P hamwe na Kavutse Olivier nyuma yo gutora Perezida

Amatora2017

Ngabo Leo uzwi cyane nka Kadogo muri Seburikoko ni umwe mu batoye Perezida

Amatora2017

Bashabe Catherine (Kate) wabaye Miss MTN Rwanda muri 2010 na we yatoye

Sandrine

Umunyamakuru Sandrine Isheja yitoreye Perezida w'u Rwanda

Amatora2017

Patrick Nyamitari yamaze gutora ati "Twahisemo neza"

Phanny Wibabara

Umuhanzikazi Phanny Wibabara nyuma yo gutora yagize ati 'Ndashaka kubona Ndi umunyarwanda, He For She n'amajyambere'

Social  Mula

Umuhanzi Social Mula nawe yatoye

Phionah Mbabazi

Umuhanzikazi Phionah Mbabazi na we yatoye,.. ibyishimo byari byose nyuma yo gutora

Amatora2017

Kantore Sandra ukinira APR WBBC na we yatoye

Sandra Miraji

Umuraperikazi Sandra Miraji na we yitabiriye amatora ya Perezida

Ziggy

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Ziggy55 na we yatoye

Kirenga

Kirenga Saphine ukina filime na we yitoreye Perezida w'u Rwanda

Mama Beni

Uwineza Nicole uzwi cyane nka Mama Beni muri City Maid na we yatoye

Amatora2017

Umunyamakuru Tidjara Kabendera (RBA) na we yatoye

Amatora2017

Danny Vumbi na we yatoye umukuru w'igihugu

Amatora2017

Iradukunda Jean Bertrand rutahizamu wa Police FC na we yatoye

Amatora2017

Mubumbyi Bernabe rutahizamu wa AS Kigali n'Amavubi

Amatora2017

Cynthia Rupari umurika imideri na we yitoreye Perezida w'u Rwanda

MU KANYA WONGERE USOME IYI NKURU TURAKUGEZAHO N'UKO ABANDI BATOYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Mana rusumba byose aba ba Miss batagira iraso koko ninde wababeshye ko ko kunanuka ukaba skelton aribyo dukunda reba uko ameze wagirango avuye mu mwobo
  • Fashionista6 years ago
    Nice jacket of Tuyisenge Jacques...
  • Rucundura6 years ago
    None se ko ba banyamadini ntabo tubonamo kdi tuzi ko babarirwa mu bastar ba hano mu Rwanda? Rugagi ari he?Gitwaza ari he? Rwandamura ari he? Masasu ari he? N'abandi ntari kwibuka nonaha nabo mutubwire niba batoye!!!





Inyarwanda BACKGROUND