RFL
Kigali

Mu kwezi kwabo kwa buki, Angelina Jolie na Brad Pitt bari mu bwato bwabatwaye akayabo ka miliyari 280

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/09/2014 10:54
3


Abakinnyi ba filime Angelina Jolie na Brad Pitt ari n’umugore n’umugabo n’abana babo 6, nyuma yo gukora ubukwe mu ibanga bwabereye mu gihugu cy’u Bufaransa ku itariki 28 Kanama, kuri ubu bagaragaye bari mu kwezi kwa buki gusa amafaranga bahatakaje ntagira ingano.



Muri uku kwezi kwa buki bari kugirira ku birwa bya Malta, ari naho bapanga gukomereza filime yabo bari gukina yitwa By The Sea bazakina bombi (Angelina Jolie na Brad Pitt), bari mu bwato bwabahagaze miliyoni 250 z’amapawundi, uyashyize mu manyarwanda akaba ahwanye na miliyari 280 na miliyoni 250, ndetse kandi uretse aka gaciro k’amafaranga ubu bwato bwabatwaye, batakaje ayandi ibihumbi 200 by’amapawundi kugira ngo imbere hatunganywe uko babyifuza.

Brangelina

Nyuma yo gukora ubukwe mu ibanga bari mu kwezi kwa buki

Brangelina

Ni uku ubu bwato bumeze. Aha bwari bucyubakwa bukaba bwaruzuye buhagaze akayaka miliyoni 250 z'amapawundi

Ikintu gitangaje kuri ubu bwato barimo ni uko bufite ikoranabuhanga rituma nta camera yakora irimo imbere, bityo bakaba barashoboye ba gafotozi baba bahiga ibyamamare (paparazzi), kuko bifuza ko ubuzima bwabo bwaguma ari ibanga.

Source: Ziddu.com

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h9 years ago
    abastar si abantu
  • 9 years ago
    NUKURI NIBYIZA
  • felicien9 years ago
    abakire barakimara





Inyarwanda BACKGROUND