Muri iyi minsi mu Rwanda nta kindi kiri kuvugwa mu bijyanye n’imyidagaduro usibye igitaramo gikomeye kiza kuririmbamo umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no ku isi yose, Davido. Iki gitaramo byitezwe ko kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018. Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’umugoroba ni bwo Davido yageze mu Rwanda.
Nyuma y’uko Davido ageze mu Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru atangaza ko ashimishijwe no kongera kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka ine. Davido yatangaje ko ubwo aheruka mu Rwanda yahagiriye ibihe byiza mu buzima bwe. Yagize ati:“Nyuma y’imyaka ine ndagarutse. U Rwanda rwambereye rwiza, nahagiriye ibihe byiza. Byabayeho ko mbura icyatuma mpagaruka none ubu mbonye impamvu yo kugaruka.”
Davido yavuze ko ashimishijwe no kubona indi mpamvu ituma agaruka mu Rwanda
Davido yarwanyije cyane imvugo yo gutandukanya abahanzi bagendeye ku turere n’ibihugu byabo ahubwo avuga ko bikwiye ko bajya babahuriza hamwe bakavuga abahanzi nyafurika. Yagize ati: “Simbona impamvu twiyita ab’iburasirazuba, iburengerazuba, amajkyepfo, amajyaruguru…kuki twitandukanya? Ni ukugora abantu ndi umuhanzi nyafurika…Tugomba gukorana mu burwo bw’umwimerere.”
Abanyamakuru bari baje kuganira na Davido bari benshi
Mu byo yavuze kandi, Davido yavuze ko ari we muhanzi ukomeye muri Afurika ndetse umuhanzi umwe gusa azi mu Rwanda akaba ari Jay Polly yamenye ubwo aheruka mu Rwanda. Mu gushaka kumenya abandi bahanzi Davido yaba azi mu Rwanda, ndetse niba anafite umugore, ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabimubazaga yasubije agira ati “Oya, uretse Jay Polly namenye ubwo mperuka mu Rwanda nta wundi muhanzi nzi. Wenda ninjya kuva hano nzaba nzi undi…Mfite umugore mu buryo butemewe n’amategeko…”
Davido yatangaje ko uretse Jay Polly nta wundi muhanzi wo mu Rwanda azi
N’ubwo bishobora kumvikana nk’ibitangaje kuba Davido azi umuhanzi nyarwanda umwe gusa, mu bahanzi bazasangira urubyiniro akaba nta n'umwe azimo nyamara bishoboka cyane ko yabonye ibyapa byamamaza kuko atari we muhanzi wenyine uzataramira abanyarwanda, Davido yanatangaje ko atari azi Diamond ahubwo ko yamumenye gusa ubwo bakoranaga indirimbo.
Igitaramo Davido yaje gukorera mu Rwanda
Reba ubwo Davido yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe
TANGA IGITECYEREZO