RFL
Kigali

Mu kiganiro n'abanyamakuru Davido yatangaje ko umuhanzi wo mu Rwanda azi ari Jay Polly gusa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/03/2018 0:04
6


Muri iyi minsi mu Rwanda nta kindi kiri kuvugwa mu bijyanye n’imyidagaduro usibye igitaramo gikomeye kiza kuririmbamo umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no ku isi yose, Davido. Iki gitaramo byitezwe ko kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018. Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’umugoroba ni bwo Davido yageze mu Rwanda.



Nyuma y’uko Davido ageze mu Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru atangaza ko ashimishijwe no kongera kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka ine. Davido yatangaje ko ubwo aheruka mu Rwanda yahagiriye ibihe byiza mu buzima bwe. Yagize ati:“Nyuma y’imyaka ine ndagarutse. U Rwanda rwambereye rwiza, nahagiriye ibihe byiza. Byabayeho ko mbura icyatuma mpagaruka none ubu mbonye impamvu yo kugaruka.”

DAvido

Davido yavuze ko ashimishijwe no kubona indi mpamvu ituma agaruka mu Rwanda

Davido yarwanyije cyane imvugo yo gutandukanya abahanzi bagendeye ku turere n’ibihugu byabo ahubwo avuga ko bikwiye ko bajya babahuriza hamwe bakavuga abahanzi nyafurika. Yagize ati: “Simbona impamvu twiyita ab’iburasirazuba, iburengerazuba, amajkyepfo, amajyaruguru…kuki twitandukanya? Ni ukugora abantu ndi umuhanzi nyafurika…Tugomba gukorana mu burwo bw’umwimerere.”

DAvido

Abanyamakuru bari baje kuganira na Davido bari benshi

Mu byo yavuze kandi, Davido yavuze ko ari we muhanzi ukomeye muri Afurika ndetse umuhanzi umwe gusa azi mu Rwanda akaba ari Jay Polly yamenye ubwo aheruka mu Rwanda. Mu gushaka kumenya abandi bahanzi Davido yaba azi mu Rwanda, ndetse niba anafite umugore, ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabimubazaga yasubije agira ati “Oya, uretse Jay Polly namenye ubwo mperuka mu Rwanda nta wundi muhanzi nzi. Wenda ninjya kuva hano nzaba nzi undi…Mfite umugore mu buryo butemewe n’amategeko…”

Advido

Davido yatangaje ko uretse Jay Polly nta wundi muhanzi wo mu Rwanda azi

N’ubwo bishobora kumvikana nk’ibitangaje kuba Davido azi umuhanzi nyarwanda umwe gusa, mu bahanzi bazasangira urubyiniro akaba nta n'umwe azimo nyamara bishoboka cyane ko yabonye ibyapa byamamaza kuko atari we muhanzi wenyine uzataramira abanyarwanda, Davido yanatangaje ko atari azi Diamond ahubwo ko yamumenye gusa ubwo bakoranaga indirimbo.

Davido Igitaramo Davido yaje gukorera mu Rwanda 

Reba ubwo Davido yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamana6 years ago
    Reka byajye babaca amazi, byarabananiye.
  • 6 years ago
    jay polly nuwambere mujye mubyemera
  • Wong Ying6 years ago
    Big Up Musaza
  • pedro someone6 years ago
    Hari nigihe aba atebya azi nabandi kuvuga gutyo nabyo nindi trick ya discussion mu biganiro bitandukanye ariko rwose tugomba gushyiramo agatege kuko urugendo ruracyahari mu muziki
  • BijouBling 6 years ago
    Yavuze ukuri rwose. Kubona ifoto y'umuntu kubyapa ntibisobanuye Ko umuzi Umuntu umubwirwa n'ibikorwa ntumubwirwa n'isura.
  • Neza Pato 6 years ago
    jay polly forever nubundi uyumutype arabasha kbsa





Inyarwanda BACKGROUND