RFL
Kigali

Mu ibanga rikomeye, Taylor Swift ari i London mu gutegura album ye yise ‘Reputation’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2017 8:07
0


Nk’uko bigaragara ku gitangazamakuru TMZ, ubu Taylor Swift ari mu Bwongereza aho ari gukorera amashusho y’indirimbo ye nshya muri London ndetse yatangiye gufata ayo mashusho yayo kuva mu ijoro ryo kuwa gatandatu.



Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Taylor Swift agakorera ahantu henshi hatandukanye ndetse anagaragara mu myambaro itandukanye. Hamwe mu hafatiwe amashusho ye hagaragara ni ku Kiraro kinini giherereye muri London. Muri iyi minsi n’ubwo Taylor Swift nta bikorwa bye biri kugaragara cyane, ntabwo yicaye ubusa kuko hari byinshi ari gutegurira abakunzi b’umuziki we harimo no kubamurikira Album ye nshyashya.

Umunyamerikakazi w’umuririmbi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Taylor Swift watsindiye ibikombe bitandukanye mu marushanwa ya Grammy-Award, wigeze no kuba umuhanzi wa mbere muto wagize Album nziza mu mwaka w’2010 ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko, ndetse no muri 2011 akaba yariswe umugore w’umwaka kuri Billboard yari amaze iminsi acecetse ariko yagarutse mu bikorwa.

Taylor Swift uri gutegurira abakunzi be Album ‘Reputation’ 

Byakunze kuvugwa kenshi ko yamaze igihe mu bwongereza, ariko we akabigira ibanga rikomeye ndetse binavugwa ko yanagiye agirana ibiganiro byihariye mu ibanga n’abafana be bakomeye muri iyi weekend akabumvisha bimwe mu bihangano bye biri kuri Album ye ‘Reputation’

Taylor Swift






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND