RFL
Kigali

Mu buryo butamenyerewe Charly na Nina bashyize hanze indirimbo yabo nshya 'Komeza unyirebere'-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2018 22:51
6


Mu minsi ishize nibwo twabamenyesheje ko abahanzikazi Charly na Nina bakoreye indirimbo muri Tanzania aho amashusho yayo yafashwe na Kenny, uyu akaba ari umwe mu basore bazwiho ubuhanga cyane ko ajya anakorera abahanzi bakomeye nka Diamond. kuri ubu rero amashusho y'iyi ndirimbo kimwe n'indirimbo nyiri izina yamaze kugera hanze.



Iyi ndirimbo uburyo yagiye hanze ni uburyo budasanzwe cyane ko aba bahanzikazi bayishyize hanze babinyujije mu kiganiro nabanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kanama 2018 kuri Gusto Italiano ahari abanyamakuru benshi bari bagiye kumva no kureba iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina. aba bahanzikazi bari bakoze iki gikorwa bwa mbere baganirije itangazamakuru byimbitse mbere gato ko bajya kureba amashusho y'iyi ndirimbo.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA 'KOMEZA UNYIREBERE'

Nyuma yo kuganira nabanyamakuru bakabaganiriza kuri iyi ndirimbo abanyamakuru bakerekwa amashusho yayo arinabwo bayumvishwa bwa mbere banahise bamenyeshwa ko yamaze kugera hanze ku mugaragaro ihita ishyirwa no ku rukuta rwa Youtube rwaba bahanzikazi bafatwa nkabari mu bimbere bakomeye mu Rwanda. Uyu muhango wo kumurika indirimbo nshya ya Charly na Nina warimo nabaterankunga bazwi mu Rwanda nka MTN, Infinix (Bacuruza telefone za Infinix ziri mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda) nabandi banyuranye.

Charly na NinaCharly na Nina mu kiganiro nabanyamakuru

Iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina yakozwe mu buryo bw'amajwi na Nessim umusore wo muri Uganda umaze gukorera indirimbo nyinshi aba bahanzikazi mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Producer Kenny uyu akaba ari uwo muri Tanzania wakoze indirimbo zamamaye gusa iheruka inazwi ikaba ari 'Kwangwaru' ya Harmonize na Diamond.

REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BYIFAHE YABA MU KIGANIRO NABANYAMAKURU NDETSE N'IGIHE BAMURIKAGA IYI NDIRIMBO KU MUGARAGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Yewe ni mbi pe. Ikindi nanone amajwi bauahm
  • gaga5 years ago
    muratwemeje wee mbega indirimbo nziza mbakuriye ingofero
  • Melody5 years ago
    Well....ifite melody ifindafinze. Keretse niba abanyamakuru aribo bazayigira hit
  • Musa5 years ago
    Indirimbo mbi idafite uburyohe namba! Wagirango mwayikoze nabi mubishaka rwose.
  • landry5 years ago
    woow ndatikunze mwahinduye injyana no sawa mugomba guhora muduha ibishya ni nziza pe
  • BRF5 years ago
    Iyi se kandi ko numva wagira ngo ni sample!!? Ikeneye final touch kbsa





Inyarwanda BACKGROUND