Mu minsi ishize nibwo twabamenyesheje ko abahanzikazi Charly na Nina bakoreye indirimbo muri Tanzania aho amashusho yayo yafashwe na Kenny, uyu akaba ari umwe mu basore bazwiho ubuhanga cyane ko ajya anakorera abahanzi bakomeye nka Diamond. kuri ubu rero amashusho y'iyi ndirimbo kimwe n'indirimbo nyiri izina yamaze kugera hanze.
Iyi ndirimbo uburyo yagiye hanze ni uburyo budasanzwe cyane ko aba bahanzikazi bayishyize hanze babinyujije mu kiganiro nabanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kanama 2018 kuri Gusto Italiano ahari abanyamakuru benshi bari bagiye kumva no kureba iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina. aba bahanzikazi bari bakoze iki gikorwa bwa mbere baganirije itangazamakuru byimbitse mbere gato ko bajya kureba amashusho y'iyi ndirimbo.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA 'KOMEZA UNYIREBERE'
Nyuma yo kuganira nabanyamakuru bakabaganiriza kuri iyi ndirimbo abanyamakuru bakerekwa amashusho yayo arinabwo bayumvishwa bwa mbere banahise bamenyeshwa ko yamaze kugera hanze ku mugaragaro ihita ishyirwa no ku rukuta rwa Youtube rwaba bahanzikazi bafatwa nkabari mu bimbere bakomeye mu Rwanda. Uyu muhango wo kumurika indirimbo nshya ya Charly na Nina warimo nabaterankunga bazwi mu Rwanda nka MTN, Infinix (Bacuruza telefone za Infinix ziri mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda) nabandi banyuranye.
Charly na Nina mu kiganiro nabanyamakuru
Iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina yakozwe mu buryo bw'amajwi na Nessim umusore wo muri Uganda umaze gukorera indirimbo nyinshi aba bahanzikazi mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Producer Kenny uyu akaba ari uwo muri Tanzania wakoze indirimbo zamamaye gusa iheruka inazwi ikaba ari 'Kwangwaru' ya Harmonize na Diamond.
TANGA IGITECYEREZO