RFL
Kigali

FIFA World Cup 2018: Mu birori byo gufungura imikino y’igikombe cy’isi, Robbie Williams yagaragaje ikinyabupfura gike

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/06/2018 16:57
1


Ku munsi w’ejo kuwa Kane ni bwo hatangiye imikino y’igikombe cy’isi cya 2018, ikaba yarabanjirijwe n’ibirori byamaze iminota cumi n’itanu yo gususurutsa abitabiriye iyi mikino iri kubera mu gihugu cy’u Burusiya.



Mu gihe hari hategerejwe ko imikino itangira ngo u Burusiya bucakirane na Saudi Arabia mu kibuga dore ko umukino wabo ari wo wagombaga gutangirana n’imikino y’igikombe cy’isi, ndetse bikanarangira u Burusiya bitsinze Sauti Arabia ibitego 5:0 umugabo w’umwongereza ukunzwe cyane mu njyana ya Pop, Robbie Williams ni umwe mu bagombaga gutaramira abitabiriye iyi mikino akabanza kubasusurutsa ndetse birumvikana ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yagombaga kuvuga ijambo ryo gufungura imikino.

Mbere y’uko imikino itangira, Vladimir Putin yavuze ijambo ry’ikaze ndetse anahamya urukundo akunda imikino itandukanye harimo n’umupira w’amaguru agira ati “Tuvuze ku rukundo rw’umupira w’amaguru, muri iki cyiciro, nta bubasha buruta ubundi, umupira w’amaguru ni nk’ururimi rumwe, ukwizera kumwe n’intekerezo zimwe aho imbaraga zidasanzwe z’umupira w’amaguru ziryamye ndetse n’indi mikino yose .”

Mu bagombaga kugira icyo batangariza abitabiriye iyi mikino harimo n’umwe mu bihangange byo muri Brazil mu mupira w’amaguru, Ronaldo wanahesheje amahirwe Brazil ndetse n’u Budage mu gihe cy’igikombe cy’isi cya 2002.

Robbie Williams ni umwe mu bahanzi basusurukije abarebaga umukino w'igikombe cy'isi

Tugaruke kuri wa bahanzi Robbie Williams, byatangiye Pyotr Tchaikovski ndetse na Daniil Trifonov wacuranze Piyano. Nyuma Robbie Williams umwe mu bahanzi bataramiye abantu mu birori byo gufungura ku mugaragaro igikombe cy’isi. Umugabo wakoze agashya abantu bose bakumirwa ku bw’ubutumwa yagaragarije isi yose.

Robbie Williams yaririmbye indirimbo nke nyuma ubwo yari abaye nk’uruhuka mu ndirimbo imwe ahagaze, camera imwe iramwegerezwa, birumvikana ko yari ari kurebwa na benshi bari bari ku kibuga n’ababireberaga mu bindi bihugu. Camera ikimwerekezwaho rero, uyu muhanzi yayegereye neza arangije ahita azamura urutoki rwo hagati (musumbazose) ibintu bigaraza ikinyabupfura gike cyane ko ari n’igitutsi kibi cyane. Benshi batunguwe cyane ndetse abatari bacye bamuvumira ku gahera.

Robbie Williams waririmbye mu birori byo gufungura imikino y'igikombe cy'isi yagaragaje ikinyabupfura gike






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joseph5 years ago
    Yeah, nanjye nabikurikiranaga, nibajije impamvu yabikoze iranyobera kbs, yabihirije abarusiya, nizereko inteligence za Putin zizabimubaza cg agakatwa kumafranga yemerewe





Inyarwanda BACKGROUND