RFL
Kigali

MTN Kigali Praise Fest 2019: Amatike y’igitaramo Don Moen azakorana na Israel Mbonyi agiye kuzamurwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2018 16:54
1


Tariki 15 Ukuboza 2018 ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cy’amateka umuramyi Don Moen azahuriramo na Israel Mbonyi ndetse n’itsinda ry’abaramyi Aflows bizazamurwa. Bitangajwe nyuma y’imbonerahamwe yerekanaga uko ibiciro bizagenda byiyongera hashingiwe ku mezi.



Nk’uko bigaragara ku biciro byo kwinjira mu gitaramo Don Moen azahuriramo na Israel Mbonyi i Kigali, haburaga iminsi itatu gusa kugira ngo amatike azamurwe. M'Ukuboza na Mutarama: Mu myanya isanzwe(General) byari ibihumbi cumi na bibiri (12,000 Frw), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ari ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000 Frw), naho ku meza y’abantu umunani (VIP Table) ari ibihumbi magana abiri (200,000 Frw).

Eliud, umukozi muri RG Consult iri gutegura iki gitaramo ku bufatanye na MTN Rwanda, yabwiye INYARWANDA ko ku wa 15 Ukuboza 2018 ari bwo ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bizahinduka. Yagize ati “Ku itariki 15 Ukuboza 2018 twemeje ko ari bwo tuzazamura ibiciro byo kwinjira mu gitaramo. Turasaba abantu gukomeza kugura amatike ya ‘promotion’ hakiri kare.”

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 10 Gashyantare, 2019. Imiryango izaba ifunguye guhera saa munani z’amanywa (14h:00), gitangire saa kumi z’amanywa (16h:00) kirangire saa mbili z’ijoro (20h:00’).

Ku rubuga rugurishirizwaho amatike yo kwinjira (www.rgtickets.com) muri iki gitaramo berekana ko kizabera Kigali Convention and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, ku muhanda KN 3 AVE Kigali. Gusa Eliud yavuze ko bataremeza neza niba koko iki gitaramo kizabera Camp Kigali kuko ngo ‘hari byinshi biri kunozwa’.

Image result for Israel Mbonyi agiye guhurira mu gitaramo na Don Moen

Eliud Kagema

Don Moen akimara kwemeza ko azataramira mu Rwanda; amatike yo kwinjira mu gitaramo yahise ashyirwa hanze ndetse hasohoka n’imbonerahamwe yabyo hashingiwe ku mezi. Ukwakira- Ugushyingo; Mu myanya isanzwe (General) ni ibihumbi icumi (10,000 Frw), mu myanya y’icyubahiro( VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Fwr), ku meza y’abantu umunani (VIP Table) ni ibihumbi magana abiri (200,000 Frw). Ibi biciro nibyo bigumaho kugeza ku itariki 15 Ukuboza, 2018.

Ibiciro byo kwinjiriraho ku muryango (Gate Price) hagati y’itariki ya 01 -10 Gashyantare, 2019: Mu myanya isanzwe (General) ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw), mu myanya y’icyubahiro(VIP) ni ibihumbi mirongo itatu (30,000Frw), ku meza y’abantu umunani (VIP Table) ni ibihumbi magana atatu (300, 000 Frw).

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 06 Ugushyingo 2018, Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda MTN ifatanyije na kompanyi ya RG-Consult Inc bemeje bidasubirwaho ko Umunyamuziki wamenyekanye ku rwego rw’isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Don James Moen ndetse  n’umuramyi Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi bafatanyije n’itsinda ry’abaramyi Aflewo Rwanda ari bo bazataramira abanyarwanda n’abandi muri “MTN Kigali Praise Fest 2019 Edition I”.

Inkuru bifitanye isano: MTN Kigali Praise Fest 2019: Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo Don Moen azahuriramo na Israel Mbonyi-AMAFOTO

Kigali: Hamenyekanye itariki y'igitaramo cya Don Moen cyatumiwemo na Israel Mbonyi

Image result for Israel Mbonyi agiye guhurira mu gitaramo na Don Moen

Umuramyi Israel Mbonyi agiye guhurira ku ruhumbi na Don Moen yakuze akunda.

Image result for Israel Mbonyi agiye guhurira mu gitaramo na Don Moen

Ikiganiro n'itangazamakuru cyahuje MTN na RG-Consult Inc.

AMAFOTO: Archive






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • benitha5 years ago
    ntago abantu bose bazi kuzigura online mutubwire aho ticket ziri





Inyarwanda BACKGROUND