Umukobwa witwa Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza ryo kurengera ibidukikije ‘Miss Earth’ yambaye bikini birangira atabonye umudari mu irushanwa ryo koga ryahuje abakobwa bose bahataniye ikamba.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 abakobwa barenga 90 bahataniye ikamba mu irushanwa rya Miss Earth 2018 riri kubera mu gihugu cya Philippines, biyerekanye mu myambaro yo koga bararushanwa. Miss Umutoniwase Anastasie ntiyabashije gutambuka muri iki cyiciro n’ubwo yambaye ‘bikini’. Umukobwa uhagarariye igihugu cya Spain, uhagarariye igihugu cya Dominican Republic ndetse na Venezuela ni bo begukanye imidari muri iki cyiciro.
Anastasie yiyerekanye yambaye bikini
Iri rushanwa ryo kwiyerekana muri bikini ni ryo rushanwa rya mbere Miss Anastasie yitabiriye mu gihe abandi ryari irya kane. Amarushanwa ane bagenzi be bakoze ni Ukwiyerekana bambaye umwambaro wa buri gihugu, kwiyerekana bambaye amakanzu maremare no kurushanwa harebwa uburanga. Impamvu ari ryo rushanwa rya mbere kuri Miss Anastasie ni uko yitabiriye iri rushanwa rya Miss Earth acyererewe.
Itsinda ryiswe ‘Fire Group’ ryari rigizwe na Argentina, Armenia, Australia, Bolivia, Curacao, Czech Republic, Denmark, Dominican Republic, Germany, Greece, Honduras, Korea, Malaysia, Montenegro, Nepal, Netherlands, Nigeria, Panama, Poland, Romania, Russia, Rwanda, Sierra Leone, Singapore, South Africa, Spain, Sweden, Thailand, USA ndetse na Venezuela.
Irushanwa rya Miss Earth 2018 rizasozwa ku wa 03 Ugushyingo 2018 mu birori bizabera muri Mall of Asia Arena mu gace ka Metro Manila muri Philippines. Umukobwa uzatorwa azasimbura umunya-Philippines, Karen Ibasco umaze umwaka yambaye iri kamba.
AMAFOTO:
Tariki 3/11/2018 ni bwo hazamenyekana uzegukana ikamba rya Miss Earth 2018
TANGA IGITECYEREZO