RFL
Kigali

Miss Sonia Gisa yateye utwatsi ibya Miss Aurore na Miss Neema yemera kwambara bikini – AMAFOTO

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:30/11/2015 11:48
10


Miss Sonia Gisa; umunyarwandazi uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational, yanze kunga mu rya bagenzi be Miss Mutesi Aurore na Miss Umwali Neema bamubanjiriye muri aya marushanwa bakanga kwambara akenda ko kogana kazwi nka bikini, we aterwa ishema no kukambara nk’abandi.



Mu mwaka wa 2013, Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 yitabiriye amarushanwa ya Miss Supranational maze yanga kwambara akenda ko kogana kazwi nka Bikini, ibintu yagiye asobanura kenshi ko yasanze bitajyanye n’umuco nyarwanda kandi bikaba bibangamiye ingangaciro z’umwali w’umunyarwandakazi.

miss

Mu mwaka ushize wa 2014, Miss Umwali Neema wigeze kuba na Miss w’icyahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) niwe witabiriye aya marushanwa ahagarariye u Rwanda, icyo gihe nawe akaba yaranze kwambara bikini nawe asobanura ko yabonye bidakwiye nk’umukobwa w’umunyarwandakazi.

miss

Gusa kuri iyi nshuro, umunyarwandakazi Miss Sonia Gisa usanzwe aba i Burayi, niwe wagiye muri aya marushanwa ahagarariye u Rwanda, ndetse akaba yanitwaye mu buryo butandukanye n’abandi banyarwandakazi bamubanjirije muri aya marushanwa, kuko we yafashe icyemezo cyo kwambara uyu mwambaro gusa ntacyo byamumariye kuko muri aba bakobwa 82 atigeze abasha kuza mu 10 bagaragaza imiterere myiza muri uyu mwambaro (Best Body).

Sonia

Miss Socia Gisa yambaye imyembaro Miss Aurore na Miss Neema banze kwambara ariko nawe ntacyo byamumariye

Miss Socia Gisa yambaye imyembaro Miss Aurore na Miss Neema banze kwambara ariko nawe ntacyo byamumariye

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

Aba nibo bakobwa icumi babashije kwitwara neza muri uyu mwambaro wo kugana, nabo bazatoranwamo uhiga abandi

Icyakoze uyu mukobwa, yabashije kuza mu bakobwa 10 bagaragaye neza mu myambaro yindi isanzwe (Top Model), abakobwa 10 bazatoranywamo uzahiga abandi akaba Top Model bakaba ari abo mu bihugu birimo Colombia, Dominican Republic, India, Mexico, Panama, Paraguay, Philippines, Poland, Slovakia n'u Rwanda.

 Mu bijyanye n'imideli, uyu munyarwandakazi yabashije kuza mu bakobwa 10 ba mbere

Mu bijyanye n'imideli, uyu munyarwandakazi yabashije kuza mu bakobwa 10 ba mbere

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

Aba nibo bakobwa 9 bahatanye na Miss Sonia Gisa mu bijyanye n'imideli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eva8 years ago
    Miss wacu turiya tuntu afite ku nda mwamenyera ari uduki?
  • 8 years ago
    Awa.
  • ndayisaba8 years ago
    Ntimumugaye kuko amarushanwa ni international. Ntabwo ari amarushanwa yabereye mu Rwanda. So iyo ufashe icyemezo ukavuga uti ngiye mu marushanwa ari international nuko uba ugomba gukurikiza ibisabwa. So ntimumugaye.
  • 8 years ago
    Ariko sha mwagiye mureka gusesereza kweli, ngo ntacyo byamumariye? Nonese irushanwa ko bivuga ko habamo gutsinda no gutsindwa ko ari cyo bivuze!!!!!
  • mucyo8 years ago
    Umucowe si nyarwanda. yavangiye umuco wacu
  • john8 years ago
    yayayayah!! mbega umwana uryoshye wee!!
  • bosco8 years ago
    Sha ntacyo bitwaye buriya ubutaha abanyarwandakazi bazaba bamenye ibisabwa kd bazabyitwaramo neza
  • GATOYA8 years ago
    KANO KANA DISI KIRWARIYE N'AMASO POLE CHOUCHOU
  • 8 years ago
    NI SA WA CHOU
  • 7 years ago
    miss wacunisw





Inyarwanda BACKGROUND