Miss Sonia Gisa; umunyarwandazi uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational, yanze kunga mu rya bagenzi be Miss Mutesi Aurore na Miss Umwali Neema bamubanjiriye muri aya marushanwa bakanga kwambara akenda ko kogana kazwi nka bikini, we aterwa ishema no kukambara nk’abandi.
Mu mwaka wa 2013, Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 yitabiriye amarushanwa ya Miss Supranational maze yanga kwambara akenda ko kogana kazwi nka Bikini, ibintu yagiye asobanura kenshi ko yasanze bitajyanye n’umuco nyarwanda kandi bikaba bibangamiye ingangaciro z’umwali w’umunyarwandakazi.
Mu mwaka ushize wa 2014, Miss Umwali Neema wigeze kuba na Miss w’icyahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) niwe witabiriye aya marushanwa ahagarariye u Rwanda, icyo gihe nawe akaba yaranze kwambara bikini nawe asobanura ko yabonye bidakwiye nk’umukobwa w’umunyarwandakazi.
Gusa kuri iyi nshuro, umunyarwandakazi Miss Sonia Gisa usanzwe aba i Burayi, niwe wagiye muri aya marushanwa ahagarariye u Rwanda, ndetse akaba yanitwaye mu buryo butandukanye n’abandi banyarwandakazi bamubanjirije muri aya marushanwa, kuko we yafashe icyemezo cyo kwambara uyu mwambaro gusa ntacyo byamumariye kuko muri aba bakobwa 82 atigeze abasha kuza mu 10 bagaragaza imiterere myiza muri uyu mwambaro (Best Body).
Miss Socia Gisa yambaye imyembaro Miss Aurore na Miss Neema banze kwambara ariko nawe ntacyo byamumariye
Aba nibo bakobwa icumi babashije kwitwara neza muri uyu mwambaro wo kugana, nabo bazatoranwamo uhiga abandi
Icyakoze uyu mukobwa, yabashije kuza mu bakobwa 10 bagaragaye neza mu myambaro yindi isanzwe (Top Model), abakobwa 10 bazatoranywamo uzahiga abandi akaba Top Model bakaba ari abo mu bihugu birimo Colombia, Dominican Republic, India, Mexico, Panama, Paraguay, Philippines, Poland, Slovakia n'u Rwanda.
Mu bijyanye n'imideli, uyu munyarwandakazi yabashije kuza mu bakobwa 10 ba mbere
Aba nibo bakobwa 9 bahatanye na Miss Sonia Gisa mu bijyanye n'imideli
TANGA IGITECYEREZO