RFL
Kigali

Miss Shanel agiye kwibaruka ubuheta, umuziki na wo arawukomeje-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/01/2017 7:24
5


Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime Nirere Ruth uzwi na benshi ku izina rya Miss Shanel kuri ubu arakuriwe nk’uko bigaragazwa n’amafoto yashyize hanze y’ubuheta agiye kwibaruka nyuma y’aho tariki 3 Nzeri 2015 ari bwo yibarutse imfura ye y’umukobwa.



Nkuko yabitangarije abakunzi be akoresheje urubuga rwa Facebook, nyuma yo kubabwira ko akuriwe ndetse ko ari mu kiruhuko gihabwa umubyeyi ukuriwe witegura kubyara, Miss Shanel yabatangarije ko mu gihe cya vuba azabagezaho indirimbo ye nshya. Yagize ati: (….. Nzagaruka vuba mbasangiza indirimbo nshya maze igihe nkora).

Miss Shanel yashakanye n'umufaransa Guillaume Favier bambikana impeta tariki 2 Kanama 2014. Tariki 3 Nzeri 2015 ni bwo bibarutse imfura yabo y'umukobwa. Gushaka umugabo no kubyara ntabwo byaciye intege Miss Shanel mu muziki we kuko nyuma yo kubyara imfura ye yakomeje gukora umuziki, yitabira ibitaramo harimo n'ibyo mu Rwanda ndetse n’ubu yatangaje ko n’ubwo akuriwe, ko agiye kugeza ku bakunzi be indirimbo nshya.

Reba amafoto Miss Shanel yashyize hanze agaragaza ko akuriwe

Miss ShanelMiss ShanelMiss ShanelMiss Shanel

REBA HANO 'UBUFINDO' YA MISS SHANEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Christiano7 years ago
    ni byiza ariko kugira umuco nyarwanda ntiwerekane inda bene ako kageni.respect yourself
  • jo7 years ago
    Ibyarire mukobwa.nubundi umugore mwiza nukunda urubyaro.
  • 7 years ago
    Ibi mbona nta muco urimo
  • Brooklyn7 years ago
    Abanyarwanda namatiku yanyu!!aho ari umuco waho urabimwemerera kdi si mu Rda mujye muva mu matiku mukore mwiteze imbere naho gukomeza kureba ubuzima bwabandi bifitiye ubuzima bwabo bateye imbere ntacyo bivuze.ubwose ko mutavuga abo bakobwa bi kigali biyandarika uko bashatse hubwo mukirirwa muvuga umuntu wifitiye umuryango kdi uzi nibyo akora?mumureke yibereho neza ahandi hatari muri Africa biremewe
  • Lailah7 years ago
    Ariko ubwo kwerekana umutumbu winda nta soni. Aba bakobwa bagiye kujya badukoza isoni iyo nda uzayereke nyoko agusobanirore mugore ibyo urimo nako urabizi nturi umwana uri umukecuru uzi ibyo aribyo isubireho. Gusa iyaba muri iyo nda harimo umukobwa ngo azakore nkibyo ukora wakumva ibyo mvuga.





Inyarwanda BACKGROUND