RFL
Kigali

Miss Rwanda Iradukunda Liliane wari umaze igihe muri Amerika yagarutse i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/09/2018 13:23
0


Tariki 29 Kanama 2018 ni bwo Miss Rwanda Iradukunda Liliane yaharutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukobwa wari umaze ukwezi muri iki gihugu yari yagiyemo yitabiriye ubutumire bw'Iserukiramuco rya 'The Ugandan Festival' kuri ubu yamaze kugaruka mu Rwanda aho avuga ko yungukiye ibintu byinshi muri Amerika.



Aganira na Inyarwanda.com nyuma y'uko ageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nzeli 2018, Miss Iradukunda Liliane yatangarije umunyamakuru ko urugendo rwe rwamuhiriye cyane ko yungukiyemo byinshi. Ati"Nagize amahirwe yo gutembera ahantu hanyuranye harimo White House, Capitol Hill, Lincoln memorial, Washington monument na 9/11 memorial site muri New York."

Abajijwe ibyo yahigiye uyu mukobwa yagize ati"Nize byinshi nigirayo amateka atandukanye ya Amerika nahuye n'abantu bagiye batandukanye rero nize byinshi mu gihe mpamaze." Uyu mukobwa avuga ko agarutse mu Rwanda aho agiye gukomeza imishinga ye ndetse n'imyiteguro y'irushanwa rya Miss World agomba kwitabira mu minsi iri imbere cyane ko ari we ugomba kuzahagararira u Rwanda.

Iradukunda Liliane twabibutsa ko ari izina ryamamaye muri uyu mwaka wa 2018 ubwo yari amaze kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018. Kuri ubu kimwe n'abandi bakobwa bahatanaga muri iri rushanwa akaba arajwe ishinga no gukangurira abanyarwanda batuye ahatandukanye mu gihugu hose kurwanya imirire mibi, aho bakunze kuzenguruka uturere tunyuranye bigisha abaturage kurwanya imirire mibi.

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda Iradukunda Liliane yatembereye ahantu hanyuranye muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND