RFL
Kigali

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa arashimira Imana n’abafana, reba amafoto agaragaza uburanga bwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2017 14:25
13


Kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 ahagana isaa Sita z’igice z’ijoro mu birori byabaye mu minsi ibiri dore ko byatangiye mu ijoro ryo kuwa 25 Gashyantare 2017, ni bwo hatangajwe umukobwa watsindiye ikamba rya Miss Rwanda 2017 akaba ari Miss Elsa Iradukunda.



Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 18 y’amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017 yashimiye Imana yamuhesheje iryo kamba dore ko ngo ataritwaye kubera uwo ari we ahubwo ko ari ukubera Imana. Mu butumwa yatambukije kuri Instagram ye nyuma yo gutwara iri kamba, Miss Iradukunda usanzwe ari umukristo mu itorero Restoration church ry’i Gikondo yashimiye Imana ndetse ashimira n’abafana be bamushyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017. Yagize ati:

Ntabwo ari ukubera uwo ndi we ahubwo ni ku ukubera uwo uri we Mwami , mwarakoze cyane kuri buri wese wanshigikiye mu buryo bumwe cyangwa mu bundi, mu by’ukuri ndabashimiye kandi ndabasezeranya kutazabatenguha.

Miss Rwanda 2017

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com nyuma yo kuboneka mu bakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, Miss Iradukunda Elsa yabajijwe n’umunyamakuru wacu ibanga yakoresheje kugira ngo aboneke muri abo bakobwa 15, avuga ko kwizera Imana, gusenga no kwigirira icyizere ari byo byamufashije kuboneka mu bakobwa 15 muri 26 bari bitabiriye irushanwa bahagarariye Intara zose n’umujyi wa Kigali.

Miss Iradukunda Elsa ubwo yabazwaga intwaro izamufasha gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2017, yavuze ko icyizere yifitiye cyiyongera ku mushinga we wo gukangurira abanyarwanda n’abakunda u Rwanda gukoresha ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda), ari zo ntwaro zikomeye yitwaje muri iri rushanwa rya Nyampinga w’igihugu bivuze ko ari zo zamufashije gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2017. Yavuze kandi ko umushinga we yahize yizeye kuzawugeraho (kwesa umuhigo we).

Miss Rwanda 2017

Miss Iradukunda yambikwa ikamba na Miss Mutesi Jolly

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017 hamwe n'ibisonga bye bine

Miss Rwanda 2017

Miss Iradukunda yishimana n'umubyeyi we

REBA AMAFOTO YA MISS RWANDA 2017 IRADUKUNDA ELSA AKUGARAGARIZA UBURANGA BWE

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda ElsaMiss Rwanda Iradukunda Elsa

INTWARO MISS IRADUKUNDA ELSA YITWAJE MURI MISS RWANDA 2017

REBA HANO INCAMAKE Z'IGIKORWA CYO GUTORA MISS RWANDA 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Elle moche kabisa
  • besto7 years ago
    Congs elsa arabikwiye mbona na guelda azaduserukira neza!!!
  • miss 7 years ago
    uri mubi rwose peeee!!ufite nizina ryabahungu ngo elsa hhhhhhh
  • 7 years ago
    Araceka rwose
  • kem7 years ago
    Abanyarwanda muri bantamunoza unwise nkawe koko @miss wanyereka uko umeze mujye mureka ababishoye babikore nimubi se waramuremye
  • peace7 years ago
    congz nukuri aya matora ari gutungurana muribuka abahabwaga amahirwe uko bangana ariko Imana icyo nyikundira ntireba nkabana b abantu nakunze ko uyu nwana afite izina ry umuhanuzi Elsa nawe ati ibanga ntarindi nugusenga
  • irabobo7 years ago
    IMANA iratsinda shimiye nyampinga wurwanda 2017 azakora ibyo abandi batakoze IMANA yo mwijuru izagufashe thank u lord
  • moche7 years ago
    Ariko se ubu uyu niwe mukobwa mwiza urwanda rufite muri 2017? Niyo mpamvu tutarenga umutaru. Elle est moche
  • truth7 years ago
    ntasoni erega ngo nimubi wowec kowabonye ko urimwiza ko utajyiye ....she is our miss en better than you stupid muzi gusebanya gusa
  • ganza7 years ago
    Elsa urimwiza cya neeeeeese
  • ukombibona7 years ago
    Yewe !! mwatanze ikamba ryumukobwa uzubwenge...mwagombaga gutanga n'ikamba ryumukobwa mwiza ufite uburanga kurenza abandi....Pamela nbr 3 !!
  • Wa P7 years ago
    Ubwo atangana uko mubyifuza ntaribukire ivuzi vuzi. Mwagiye musirimuka?!
  • Nano 7 years ago
    Ariko abantu turi ba ntamunoza kweli ayo ni amashyari atuma mumutuka abakobwa bafite uburanga baruzuye muri iki gihugu ariko abenshi muribo barata amasura Gusa mumutwe ari ntakigenda mureke rero abashoboye kugaragaza ko bafite ubwenge bajye batwara ikamba rya miss kuko ubwiza butagira mumutwe hazima ntacyo bumaze. Congrats rata Elsa njye nakunze ukuntu wadefanze project yawe





Inyarwanda BACKGROUND