Kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 ahagana isaa Sita z’igice z’ijoro mu birori byabaye mu minsi ibiri dore ko byatangiye mu ijoro ryo kuwa 25 Gashyantare 2017, ni bwo hatangajwe umukobwa watsindiye ikamba rya Miss Rwanda 2017 akaba ari Miss Elsa Iradukunda.
Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 18 y’amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017 yashimiye Imana yamuhesheje iryo kamba dore ko ngo ataritwaye kubera uwo ari we ahubwo ko ari ukubera Imana. Mu butumwa yatambukije kuri Instagram ye nyuma yo gutwara iri kamba, Miss Iradukunda usanzwe ari umukristo mu itorero Restoration church ry’i Gikondo yashimiye Imana ndetse ashimira n’abafana be bamushyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017. Yagize ati:
Ntabwo ari ukubera uwo ndi we ahubwo ni ku ukubera uwo uri we Mwami , mwarakoze cyane kuri buri wese wanshigikiye mu buryo bumwe cyangwa mu bundi, mu by’ukuri ndabashimiye kandi ndabasezeranya kutazabatenguha.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com nyuma yo kuboneka mu bakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, Miss Iradukunda Elsa yabajijwe n’umunyamakuru wacu ibanga yakoresheje kugira ngo aboneke muri abo bakobwa 15, avuga ko kwizera Imana, gusenga no kwigirira icyizere ari byo byamufashije kuboneka mu bakobwa 15 muri 26 bari bitabiriye irushanwa bahagarariye Intara zose n’umujyi wa Kigali.
Miss Iradukunda Elsa ubwo yabazwaga intwaro izamufasha gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2017, yavuze ko icyizere yifitiye cyiyongera ku mushinga we wo gukangurira abanyarwanda n’abakunda u Rwanda gukoresha ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda), ari zo ntwaro zikomeye yitwaje muri iri rushanwa rya Nyampinga w’igihugu bivuze ko ari zo zamufashije gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2017. Yavuze kandi ko umushinga we yahize yizeye kuzawugeraho (kwesa umuhigo we).
Miss Iradukunda yambikwa ikamba na Miss Mutesi Jolly
Miss Rwanda 2017 hamwe n'ibisonga bye bine
Miss Iradukunda yishimana n'umubyeyi we
REBA AMAFOTO YA MISS RWANDA 2017 IRADUKUNDA ELSA AKUGARAGARIZA UBURANGA BWE
INTWARO MISS IRADUKUNDA ELSA YITWAJE MURI MISS RWANDA 2017
REBA HANO INCAMAKE Z'IGIKORWA CYO GUTORA MISS RWANDA 2017
TANGA IGITECYEREZO