RFL
Kigali

Miss Akiwacu yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’ubuhamya bwa Miss Bahati Grace

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/03/2015 12:21
3


Nyuma y’uko Miss Rwanda 2009, Bahati Grace atanze ubuhamya bugamije gufasha urubyiruko kutangwa mu bishuko bijyanye n’imyaka yabo y’amatsiko no gushaka kuvumbura, Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yagaragaje ko yanyuzwe n’ubuhamya bwa mugenzi we ndetse amwifuriza guhirwa n’ubuzima bwe bushya bw’agakiza.



Nyuma y’ubu buhamya, bwakoze ku mitima ya benshi, mugenzi we Miss Rwanda Akiwacu Colombe yanze kubigumana ku mutima, maze abinyujije kuri Tweet ye ashimira ubutwari bw’uyu mukuru we, wemeye guhishura amabanga ye akomeye y’ubuzima kugirango afashe urubyiruko kwirinda kugwa mu ruzi barwita ikiziba.

Miss Akiwacu 

Miss Akiwacu Colombe mu magambo yanditse mu rurimi rw’icyongera, tugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “ Ni iby’agaciro Miss Rwanda 2009 wagize neza, twese twigira ku makosa kandi ndakwifuriza amahirwe masa mu buzima bwawe.”

Mu buhamya bwe, Bahati Grace yagarukaga cyane ndetse akibanda ku kuba atarabashije gusobanukirwa neza kuyobora amarangamutima ye mu myaka ye ishize bikaza kumuviramo gutwara inda atari yarateganyije, byaje gutuma yisanga mu bibazo by’ubuzima bikomeye mu mahanga, gusa akemeza ko ku rundi ruhande yabikoyemo isomo rikomeye ndetse n'umugisha ukomeye wo gukiranuka ku Mana,kuri ubu akaba ari umukobwa ushima Imana ndetse unashishikariza urubyiruko gukorera Imana no kuyisaba kuyoborwa nayo aho gukoreshwa cyane n’amarangamutima yabo.

Soma hano inkuru irambuye y'ubuhamya bwa Miss Bahati Grace

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joe9 years ago
    Abenshi amahanga arabananira byabayobera bakibuka yuko imana ibaho.ariko iryo nisomo.
  • 9 years ago
    mbega Kavuyo mubi
  • Uwikigali9 years ago
    Benshi bibwira ko kuva mugihugu cyawe ukajya imahanga uba wabaye undi muntu uteye ubwoba,yewe rimwe narimwe ugasanga wagendeye no kukofi yabandi...gusa nyine ntaku iyo tugeze mumakuba tugomba kwibuka Imana! ..yihangana KAVUYO amubereye kavuyo nyine!





Inyarwanda BACKGROUND