Akiwacu Colombe ni izina rikomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, uyu mukobwa akaba ari we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014. Ubusanzwe amenyerewe nk’umunyamideri ukomeye wibera ku mugabane w’Uburayi. Kuri ubu uyu mukobwa yashyize hanze amashusho amugaragaza nk’umunyempano mu kubyina.
Nyuma y'umwaka umwe Miss Akiwacu Colombe yamaranye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yahise yerekeza ku mugabane w’Uburayi aho yari agiye gukomereza amasomo mu Bufaransa. Akigerayo, yahise akomeza gahunda ze zo kumurika imideri nk’umunyamideri wabigize umwuga. Usibye kumurika imideri kandi uyu mukobwa yakunze kugaragaza amafoto ye nk’umukobwa usobanukiwe neza iby’imyitozo ngororangingo.
Miss Akiwacu Colombe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2014
Nyuma y’izi mpano uyu mukobwa yakunze kugaragaza ko mu mpano afite haje kwiyongeraho n'iyo kubyina akaraga umubyimba nk'uko yabigaragaje mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari kubyina. Akiwacu Colombe yagaragazaga ko kubyina kwe yabitewe n'uko yitegura kujya mu kabyiniro ariko amasaha ataragera. Abakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga bahise batangarira iyi mpano yindi afite bamugaragariza ko bayishimiye.
REBA HANO AKIWACU COLOMBE ABYINA AKARAGA UMUBYIMBA
TANGA IGITECYEREZO