RFL
Kigali

Mento Africa afatanyije n'abandi bahanzi bakoranye indirimbo 'We Are All Africa'-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/10/2017 11:03
1


Mento Africa ni Umuhanzi nyaarwanda ukunze kuririmba cyane kuri Afurika mu njyana ya RnB kuri ubu yamaze gushyira hanze indi ndirimbo nayo ivuga kuri Afurika, yiswe 'We Are All Africans' afatanije n'abandi bahanzi bakora iyui njyana ya RnB.



Mento ni umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we mu gihugu cy'u Bushinwa. Akunze kugaruka cyane kuri Afurika mu bihangano bye. Nyuma y'indirimbo zitandukanye zirimo 'Africa One Road' na 'United Africa' yakoreye mu gihugu cy'u Bushinwa, yaje gukora 'Born in Africa' ndetse na 'Africa One Love' yakoranye na Social Mula,yaje kuza mu Rwanda akorana indirimbo na G-Bruce bise 'My Africa' ari nayo yaherukaga gushyira hanze.

Mento akorera umuziki we mu Bushinwa

Mento Africa akorera umuziki we mu Bushinwa

Kuri ubu Mento Africa, afatanyije n'abandi bahanzi basanzwe bakora injyana ya RnB ari bo; Aime Bluestone, Yverry, Edouce Softman, Stacey na Milly bashyize hanze indirimbo nshya bise 'We are all Africans' iri muri iyi njyana aba bahanzi bose bahuriraho ya RnB.

Mento Africa

Umuhanzi Mento ukunze kuririmba kuri Afurika.

UMVA HANO 'WE ARE ALL AFRICANS'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Mento umwe uzwi





Inyarwanda BACKGROUND