RFL
Kigali

MC TINO yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umunya Jamaica–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2018 11:18
0


Mu minsi ishize Mc Tino yatangaje ko buri kwezi agomba kujya ashyira hanze indirimbo ye nshya, kuri ubu uyu musore wamenyekanye cyane ari mu itsinda rya TBB yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yakoranye n’umunya Jamaica witwa Javada, ikaba iya mbere ashyize hanze mu mwaka wa 2018.



Iyi ndirimbo nshya Mc Tino yashyize hanze yayise ‘My Lover’ akaba yarayikoranye n’umusore wo muri Jamaica witwa Javada. Ku bwa MC Tino ngo iyi ndirimbo usibye kuba yarayikoranye n’umuhanzi wo mu kindi gihugu, byanze bikunze hari abandi bakunzi ba muzika bagiye kumva izina rishya Mc Tino kandi ngo niko atera intambwe mu rugendo rwo gukusanya abafana cyane ko niyo yaba umufana umwe wiyongereye aba yongera umubare w’abafana b’umuhanzi nkuko Mc Tino yabitangarije Inyarwanda.com.

mc tinoMy Lover niyo ndirimbo nshya ya Mc Tino

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo Mc Tino yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi ya vuba amashusho yayo ari bwo ayashyira hanze cyane ko imirimo yo kuyafata yayirangije. Iyi ndirimbo ya Mc Tino na Javada yakozwe na Producer Papito usigaye ukorera muri Narrowroad, studio n'ubundi yafashaga itsinda rya TBB.

Twibukiranye ko uyu Javada ari umuhanzi ukomeye muri Jamaica cyane ko yagiye akorana nabahanzi bakomeye bafite amazina yamamaye muri muzika y’Isi nka Christopher Martin uyu bakaba barakoranye indirimbo yitwa Oh Oh Na Na, usibye uyu ariko yanakoranye na Konshens nabandi benshi bakomeye.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MC TINO 'MY LOVER'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND